Uburyo bwiza bwo kwishimira indirimbo z’Ubwami
Abagaragu b’Imana babona ko umuzika ari impano nziza ituruka kuri Yehova (Yak 1:17). Amatorero ajya acuranga indirimbo z’Ubwami mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo. Gucuranga izo ndirimbo ni uburyo bwiza kandi bususurutsa bwo kuduha ikaze mu materaniro. Bituma tuyatangira twiteguye mu bwenge. Nanone gucuranga indirimbo nshya zo mu gitabo cyacu cy’indirimbo, bidufasha kuzimenya no kuziririmba neza. Gucuranga izo ndirimbo nyuma y’amateraniro bituma mu itorero hakomeza kurangwa umwuka mwiza kandi tugaterana inkunga. Ku bw’ibyo, inteko z’abasaza zagombye gushyiraho gahunda zikwiriye kugira ngo mbere y’amateraniro na nyuma yayo hajye hacurangwa indirimbo zo mu gitabo Turirimbire Yehova zicurangishijwe piyano. Zigomba gucurangwa mu ijwi riringaniye kugira ngo zitabuza abantu kuganira neza.