Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, Igice cya 1: Bava mu mwijima
Muri Bibiliya ijambo “umucyo” rikoreshwa ryerekeza ku kuri, naho ijambo “umwijima” rikerekeza ku kinyoma (Zab 43:3; Yes 5:20). Satani yatumye umwijima uza mu isi igihe yashukaga Eva, amaherezo akaroha abantu mu mwijima w’icuraburindi (Ibyah 12:9). DVD ivuga ukuntu Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, igice cyayo cya 1 (Les Témoins de Jéhovah — La foi en action, 1re partie : La sortie des ténèbres) igaragaza uko umucyo watangiye kumurikira mu mwijima (Yes 60:1, 2). Nimumara kureba iyo DVD musubize ibibazo bikurikira.
(1) Ni mu buhe buryo umwijima w’icuraburindi wakwirakwiye nyuma y’urupfu rw’intumwa? (2) Mu ntangiriro z’imyaka ya 1100, ni ibihe bintu byabaye bigatuma abantu babona ko amadini atigishaga ukuri? (3) Henry Grew na George Storrs bari bantu ki? (4) Ni ibihe bintu byabaye bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwa Charles Russell? (5) Umuvandimwe Russell hamwe na se n’abandi bantu bake bari baziranye bigaga Bibiliya bate, kandi se ni izihe nyigisho zishingiye ku Byanditswe baje gusobanukirwa? (6) Iryo tsinda ry’abantu bigaga Bibiliya ryaje kwifatanya rite n’itsinda rya Nelson Barbour, kandi se ni iki cyatumye nyuma yaho umuvandimwe Russell yitandukanya na ryo? (7) Ni iki cyabaye muri Nyakanga 1879 kigatangiza igihe gishya cyo kumurikirwa mu buryo bw’umwuka? (8) Ni iki abigishwa ba Bibiliya bagendaga biyongera bakoze nyuma yaho kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwiza? (9) Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka myinshi biteze ko mu mwaka 1914 hari kuba iki? (10) Ni izihe ngorane Abigishwa ba Bibiliya bahuye na zo Russell amaze gupfa? (11) Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bakoze umuvandimwe Rutherford n’abo bari bafatanyije bamaze gufungurwa? (12) Ni mu buhe buryo kureba iyi DVD byatumye urushaho gusobanukirwa umuteguro wa Yehova no kuwishimira? (13) Ni mu buhe buryo iyi DVD yashimangiye icyemezo wafashe cyo gukomeza kubwirizanya umwete nubwo wahura n’inzitizi? (14) Twakoresha dute iyi DVD kugira ngo dufashe bene wacu, abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya n’abandi?
Abigishwa ba Bibiliya badusigiye umurage w’agaciro kenshi wo mu buryo bw’umwuka. Muri iyi si iri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, bakomeje kumurika bafite ubutwari n’umwete. Nimucyo twigane urugero badusigiye maze ‘dukomeze kugenda nk’abana b’umucyo.’—Ef 5:8.