Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, igice cya 2: Mureke umucyo umurike
Umuvandimwe Rutherford n’abo bari bafatanyije bakimara gufungurwa mu mwaka wa 1919, hari umurimo ukomeye wari utegereje Abigishwa ba Bibiliya. Nk’uko bigaragazwa muri DVD ivuga ukuntu Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, igice cyayo cya 2 (Les Témoins de Jéhovah— La foi en action, 2e partie : que brille la lumiere !) Abigishwa ba Bibiliya barwanyijwe n’abantu benshi, barushaho gusobanukirwa Ibyanditswe kandi ukwizera kwabo kuratunganywa (Imig 4:18; Mal 3:1-3; Yoh 15:20). Nimumara kureba iyo DVD musubize ibibazo bikurikira.
(1) Ni ubuhe buryo Abigishwa ba Bibiliya bakoreshaga babwiriza ubutumwa bwiza? (2) Ni iki cyabaye mu ikoraniro ritazibagirana ryo mu mwaka 1931 no mu wa 1935? (3) Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1939? (4) Vuga ibyabereye i Madison Square Garden igihe umuvandimwe Rutherford yatangaga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubutegetsi n’amahoro.” (5) Ni ikihe kintu cyari gishishikaje cyane muri disikuru y’umuvandimwe Knorr yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese amahoro ashobora kuramba?” (6) Mu mwaka wa 1942, ni izihe ngamba Abahamya ba Yehova bafashe zo kwagura umurimo wo kubwiriza? (7) Vuga imanza zimwe na zimwe Abahamya ba Yehova baburanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kanada no mu Bugiriki. (8) Ni mu buhe buryo ishuri rya Gileyadi ryagize uruhare mu kwaguka k’umurimo wo kubwiriza? (9) Ni uwuhe murimo w’ingenzi watangiye mu wa 1946, kandi se kuki? (10) Ni izihe ntambwe Abahamya ba Yehova bateye kugira ngo bagire imyifatire ihuje n’amahame yo muri Bibiliya? (11) Vuga bimwe mu bintu byanonosowe mu myaka ya 1970 kugira ngo umuteguro urusheho guhuza n’ibyo Bibiliya ivuga. (12) Ni mu buhe buryo kureba iyi DVD byatumye urushaho gusobanukirwa ko uyu ari umuteguro wa Yehova kandi ko ari we uwuyoboye? (13) Ni mu buhe buryo iyi DVD yashimangiye icyemezo wafashe cyo gukomeza kubwirizanya umwete nubwo wahura n’inzitizi? (14) Twakoresha dute iyi DVD kugira ngo dufashe bene wacu, abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya n’abandi?
Buri munsi wose uhise ugira icyo wongera ku mateka y’Abahamya ba Yehova. Ni iki raporo zo mu gihe kiri imbere zizagaragaza ku mihati dushyiraho mu murimo wo kubwiriza? Nk’uko abavandimwe bacu babigenje mu gihe cyahise, nimucyo dukomeze kureka ‘umucyo umurike’!—2 Kor 4:6.