Jya ugira amakenga igihe uri mu murimo wo kubwiriza
1. Kuki tugomba kugira amakenga igihe turi mu murimo wo kubwiriza?
1 Abagaragu b’Imana babwiriza “mu b’iki gihe cyononekaye kandi kigoramye” bameze “nk’intama hagati y’amasega” (Mat 10:16; Fili 2:15). Hari raporo zibabaje zigaragaza ko imyivumbagatanyo y’abaturage, urugomo no gushimuta abantu byogeye hose. Ibyo bigaragaza ko abantu babi bagenda “barushaho kuba babi” (2 Tim 3:13). Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe yadufasha ‘kugira amakenga’ igihe turi mu murimo wo kubwiriza?—Mat 10:16.
2. Ni ryari byaba bihuje n’ubwenge kuva mu ifasi wabwirizagamo ukajya mu yindi?
2 Jya ugira amakenga: Mu Migani 22:3 hagaragaza ko ari iby’ubwenge ‘kwihisha’ iyo tubonye amakuba aje. Jya uba maso! Ahantu ubusanzwe haba hatuje hashobora guhinduka mu buryo butunguranye. Ushobora kubona abapolisi benshi n’abantu benshi basesekaye mu muhanda. Hari igihe ushobora kuba uganira n’umuntu w’umugwaneza akakuburira. Aho kuguma aho hantu ubitewe n’amatsiko, byaba ari iby’ubwenge guhita uhava ukajya kubwiriza ahandi.—Imig 17:14; Yoh 8:59; 1 Tes 4:11.
3. Twakurikiza dute ihame ryo mu Mubwiriza 4:9, igihe turi mu murimo wo kubwiriza?
3 Jya ujyana n’abandi mu murimo: Mu Mubwiriza 4:9 havuga ko “ababiri baruta umwe.” Niba wari ufite akamenyero ko kubwiriza uri wenyine kandi ukaba utarigeze uhura n’ikibazo, ese muri iki gihe byaba bikwiriye ko ukomeza kubigenza utyo? Mu duce tumwe na tumwe birashoboka. Ariko mu tundi ho ntibyaba bikwiriye ko mushiki wacu cyangwa umuntu ukiri muto abwiriza ku nzu n’inzu wenyine, cyane cyane nimugoroba. Ibyabaye bigaragaza ko kugendana n’undi muntu ari iby’ingenzi cyane (Umubw 4:10, 12). Jya umenya niba abo mwajyanye kubwiriza mu gace kamwe nta kibazo bahuye na cyo. Mbere yo kuva mu ifasi, jya umenyesha abo mwajyanye ko ugiye.
4. Twakora iki kugira ngo twese abagize itorero twirinde akaga?
4 Abasaza bafite inshingano yo gutanga amabwiriza ahuje n’imimerere yo mu ifasi y’itorero, kuko ari bo ‘barinda ubugingo bwacu’ (Heb 13:17). Yehova atwizeza ko azaduha umugisha nidufatanya na bo mu buryo bwuzuye kandi tukagira umuco wo kwiyoroshya (Mika 6:8; 1 Kor 10:12). Twifuza ko twese abagaragu b’Imana twakomeza kujya tubwiriza neza mu ifasi yacu, ariko buri gihe tukagira amakenga.