Jya wirinda kwibera inzitizi—Mu gihe utabona umwanya uhagije
1. Kuki hari abatinya gusaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya?
1 Hari abajya batinya gusaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya kubera ko batabona umwanya uhagije. Kwita ku cyigisho cya Bibiliya bisaba igihe. Tuba dukeneye igihe cyo gutegura mbere yo kuyoborera umwigishwa icyigisho cya Bibiliya, igihe cyo kumuyoborera n’icyo kumufasha gutsinda inzitizi ahanganye na zo. Intumwa Pawulo yavuze ko yatanze ubugingo bwe kugira ngo afashe abantu b’i Tesalonike kumenya Yehova (1 Tes 2:7, 8). None se twakora iki kugira ngo tuyobore icyigisho cya Bibiliya niyo twaba tutabona umwanya uhagije?
2. Urukundo dukunda Yehova rwagombye gutuma dukoresha igihe cyacu dute?
2 Gukorera Yehova bisaba igihe: Mu by’ukuri, gukorera Yehova bisaba igihe. Urugero, buri gihe dufata umwanya wo kujya mu materaniro, kubwiriza, gusoma Bibiliya no gusenga. Umuntu washatse ugira akazi kenshi yishimira kugena igihe amarana n’uwo bashakanye. Kubera ko dukunda Yehova, twe dukwiriye kurushaho ‘kwicungurira igihe’ kugira ngo tumusenge (Efe 5:15-17; 1 Yoh 5:3). Nk’uko Yesu yabivuze, umurimo wo guhindura abantu abigishwa ni cyo kintu cy’ingenzi mu bigize ugusenga kwacu (Mat 28:19, 20). Gutekereza kuri ibyo bizatuma tudatinya gusohoza inshingano yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya.
3. Ni mu buhe buryo twakomeza kwita ku mwigishwa wa Bibiliya niyo haba hari imimerere ituma tutubahiriza neza gahunda yacu yo kubwiriza?
3 Ariko se byagenda bite turamutse tutagira gahunda ihamye bitewe n’akazi, uburwayi bwabaye akarande cyangwa inshingano zo mu rwego rwa gitewokarasi? Hari ababwiriza bagira rimwe na rimwe impamvu zituma bataboneka, bityo bakayoborera ibyigisho byabo kuri telefoni cyangwa kuri orudinateri. Abatagira gahunda ihamye bitewe n’uburwayi bwababayeho akarande, bajya batumira abigishwa babo bakabasanga imuhira bakaba ari ho bigira. Hari abandi bagiye bateganya umubwiriza bizeye maze akajya ayoborera umwigishwa wabo mu gihe bo batabashije kuboneka.
4. Ni iyihe migisha ibonerwa mu kuyobora icyigisho cya Bibiliya?
4 Pawulo yaboneraga ibyishimo byinshi mu gutanga igihe cye n’imbaraga ze afasha abandi kumenya ukuri (Ibyak 20:35). Igihe yatekerezaga ku bantu bose yafashije b’i Tesalonike, byatumye ashimira Yehova (1 Tes 1:2). Nitutemera ko gahunda zicucitse zitubuza kuyobora icyigisho cya Bibiliya, tuzabonera ibyishimo byinshi mu murimo wo kubwiriza kandi tunyurwe.