Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Jya urukoresha mu murimo wo kubwiriza
Jya urangira abantu urwo rubuga: Hari abantu banga kuganira natwe cyangwa ntibemere ibitabo byacu ariko bakaba bifuza kumenya iby’Abahamya ba Yehova, bakoresheje urubuga rwacu rwa jw.org bari iwabo mu rugo. Ku bw’ibyo rero, ujye ubwira abandi iby’urwo rubuga igihe cyose ubonye uburyo.
Jya urukoresha usubiza ibibazo: Hari igihe nyir’inzu, umuntu ushimishijwe cyangwa umuntu tuziranye atubaza ikibazo gihereranye n’Abahamya ba Yehova cyangwa ibyo twizera. Jya uhita umwereka igisubizo wifashishije telefoni cyangwa orudinateri. Akenshi biba byiza gusoma muri Bibiliya umurongo w’Ibyanditswe watanzwe. Niba udashobora kubona interineti, musobanurire uko yakoresha urubuga rwa jw.org kugira ngo yibonere igisubizo.—Kanda ahanditse ngo “Inyigisho za Bibiliya/Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya” cyangwa “Abo turi bo/Ibibazo abantu bakunze kwibaza.”
Jya woherereza umuntu uzi ingingo yasoma cyangwa igitabo: Niba wandikiye umuntu kuri interineti ushobora kumwoherereza n’ifayili ya PDF cyangwa iya EPUB. Nanone ushobora kuvanaho ibitabo byasomwe bafata amajwi, ukabishyira kuri CD. Igihe cyose uhaye umuntu utarabatijwe igitabo cyuzuye, agatabo cyangwa igazeti ushobora kubishyira kuri raporo. Niba ugize icyo woherereza umuntu, jya wimenyekanisha kandi ntukamwoherereze ibintu byinshi. Ntibigomba no gushyirwa ku rundi rubuga urwo ari rwo rwose rwa interineti.—Kanda ahanditse ngo “Ibitabo.”
Jya umwereka amakuru mashya y’Abahamya ba Yehova: Ibyo bizatuma abigishwa ba Bibiliya n’abandi bantu usura bishimira ukuntu umurimo wacu ukorerwa ku isi hose, bishimire n’ubumwe bwacu ba gikristo (Zab 133:1).—Kanda ahanditse ngo “Amakuru.”
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 5]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Murimo w’Ubwami)
Kora ibi
1 Kanda ahanditse ngo “Ibitabo,” ubone ibitabo ushobora kuvana kuri interineti, hanyuma ukande ku ifayili wifuza kuvanaho yo gusoma cyangwa iyo gutega amatwi.
2 Kanda ahanditse ngo “MP3” ubone ingingo zitandukanye. Niba wifuza kuvana ingingo kuri interineti yikandeho cyangwa niba wifuza kuyitega amatwi ukande kuri aka kamenyetso
3 Niba wifuza kuvana kuri interineti ibitabo byo mu rundi rurimi, jya ahari urutonde rw’indimi utoranye urwo ushaka.