Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Jya urukoresha wiyigisha no mu cyigisho cy’umuryango
Jya usoma amagazeti asohotse vuba aboneka kuri urwo rubuga: Soma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! agera ku rubuga rwacu ibyumweru bike mbere y’uko agera mu matorero. Jya utega amatwi amagazeti yasomwe.—Kanda ahanditse ngo “Ibitabo/Amagazeti.”
Jya usoma ingingo zisohoka ku rubuga rwacu gusa: Muri iki gihe, ingingo nk’izi zigira ziti “Urubuga rw’abakiri bato,” “Ibyo niga muri Bibiliya,” “Urubuga rw’abagize umuryango” n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza” zisohoka ku rubuga rwacu gusa. Jya kuri urwo rubuga maze urebe zimwe muri izo ngingo uzikoreshe wiyigisha no mu cyigisho cy’umuryango.—Kanda ahanditse ngo “Inyigisho za Bibiliya/Abana” “Inyigisho za Bibiliya/Urubyiruko.”
Jya usoma amakuru mashya: Jya usoma raporo n’inkuru z’ibyabaye zitera inkunga, urebe na za videwo zigaragaza uko umurimo wacu ugenda utera imbere hirya no hino ku isi. Uzasangaho amakuru avuga iby’impanuka kamere n’ibitotezo. Ayo makuru azadushishikariza gusabira abavandimwe bacu bahuye n’ibyo bibazo (Yak 5:16).—Kanda ahanditse ngo “Amakuru.”
Jya ukorera ubushakashatsi ku Isomero ryo kuri interineti: Niba iryo somero riboneka mu rurimi rwanyu jya ukoresha orudinateri cyangwa ibindi bikoresho bya elegitoroniki usome isomo ry’umunsi kuri urwo rubuga cyangwa ukore ubushakashatsi mu bitabo byacu bisohotse vuba.—Kanda ahanditse ngo “Ibitabo/Isomero ryo kuri interineti” cyangwa wandike www.wol.jw.org aho bandika aderesi.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 4]
Kora ibi
1 Kanda ku ifoto cyangwa ahanditse ngo “Vanaho.” Kuri iyo foto hagaragara ifayili ya PDF. Yicape maze uyihe umwana wawe akore uwo mwitozo.
2 Kanda kuri videwo kugira ngo uyirebe.