IGICE CYA 11
Ese kugirana ubucuti kuri interineti ni bibi?
Wumva uburyo bwiza bwo kuganira n’umuntu ari ubuhe?
□ Turi kumwe
□ Kuri telefoni
□ Kuri orudinateri
Ni ba nde uganira na bo bitakugoye?
□ Abo twigana
□ Abagize umuryango
□ Abandi Bakristo
Ni hehe wumva uganirira n’abandi wisanzuye?
□ Ku ishuri
□ Mu rugo
□ Ku materaniro
REBA uko washubije ikibazo cya mbere. Ese washubije ko wahitamo kuganira ukoresheje orudinateri aho kuganira n’umuntu muri kumwe? Niba ari uko ubibona, si wowe wenyine. Abenshi mu rubyiruko batangira kugirana ubucuti binyuze kuri interineti, kandi ni na yo bakoresha bakomeza ubucuti bafitanye. Umukobwa ukiri muto witwa Elaine, yaravuze ati “iyo uri kuri interineti, kumva ko ushobora kuganira n’abantu bo hirya no hino ku isi ndetse n’abo mutari kuzigera muhura, nta ko bisa.” Umukobwa witwa Tammy, ufite imyaka 19, na we yavuze ikindi kintu kimushimisha. Yaravuze ati “uko wifuza ko abantu bakubona, ni ko bakubona. Ariko iyo uganiriye n’umuntu muri kumwe, iyo atakwishimiye nta cyo wabihinduraho.”
Noneho reba uko washubije ikibazo cya kabiri n’icya gatatu. Niba wumva kuganira n’abo mwigana ari byo bikorohera kurusha uko waganira n’Abakristo bagenzi bawe, ntibigutangaze. Umukobwa witwa Jasmine, ufite imyaka 18, yaravuze ati “ku ishuri ni ho hantu uba ushobora kubona abantu muba mu buzima bumwe. Kumva ubisanzuyeho bishobora kukorohera.”
Duhereye kuri ibyo bimaze kuvugwa, biragaragara ko kuganira n’abo mwigana binyuze kuri interineti, bishobora kuba ari byo bikubangukira. Tammy yemera ko hari igihe yajyaga aganira n’abo bigana binyuze kuri interineti. Yaravuze ati “abanyeshuri bose twiganaga baganiriraga kuri interineti, kandi nanjye sinifuzaga gusigara inyuma.”a Natalie, ufite imyaka 20, yishyiriyeho urubuga rwa interineti kugira ngo akomeze kujya ashyikirana n’incuti ze. Yaravuze ati “ikoranabuhanga rirakataje. Kuganira biragenda bifata indi sura. Bumwe muri ubwo buryo ni ugukoresha interineti, kandi jye ni byo nkunda.”
Ese hari akaga bishobora guteza?
Nta wahakana ko kuri bamwe kugirana ubucuti kuri interineti no kubukomeza, ari byo biborohera. Umukobwa witwa Natalie, yaravuze ati “kuganirira n’umuntu kuri interineti bituma wigirira icyizere, kuruta uko waba uganira n’umuntu muri kumwe.” Tammy, na we arabyemera. Yavuze ko “iyo ugira amasonisoni, kuganirira kuri interineti biguha akanya ko gutegura mbere y’igihe icyo uri buvuge.”
Nubwo bimeze bityo ariko, kuganirira kuri interineti bishobora gutera akaga kandi ubyirengagije waba uri umupfapfa. Dufate urugero: ese wagenda wipfutse igitambaro mu maso ahantu ushobora kugirira ibibazo? None se niba utabikora, kuki wakwemera kumara igihe kinini kuri interineti wirengagije akaga bishobora kuguteza?
Reka dusuzume akaga ko gushakira incuti kuri interineti. Elaine wigeze kujya aganira n’abantu atazi kuri interineti, yaravuze ati “biroroshye kuhahurira n’abantu bafite ingeso mbi. Mushobora kuba mumaze akanya gato gusa muganira, maze ukumva atangiye kuvuga amagambo atameshe, cyangwa ukumva arakubajije ati ‘harya ubundi uracyari isugi? Ese kwendana mu kanwa ujya ubikora?’ Hari n’abagusaba ko mwajya muganirira kuri interineti ibirebana n’ibitsina mugamije kwishimisha.”
Ese no kuganira n’incuti wizeye hari ikibazo kirimo? Icyo gihe na bwo uba ugomba kuba maso. Umukobwa witwa Joan, yaravuze ati “ushobora guta igihe kinini uganira n’umuntu mudahuje igitsina, nubwo waba wumva ko ari ‘ubucuti busanzwe gusa.’ Uko murushaho kumara igihe mwohererezanya ubutumwa ni ko ubucuti bwanyu burushaho gukomera, kandi ibiganiro mugirana bikagenda birushaho kwerekeza ku buzima bwanyu bwite.”
“Abahisha abo bari bo”
Umwami Dawidi yari asobanukiwe akamaro ko kwirinda incuti mbi. Yaranditse ati “sinicaranye n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo.”—Zaburi 26:4.
Ese igihe wari kuri interineti, waba warahuye n’abantu bameze nk’abo Dawidi yavuze? Kuri interineti, ni ryari abantu bashobora ‘guhisha abo bari bo’? ․․․․․
Ku rundi ruhande se, byashoboka ko nawe wahisha uwo uri we? Umukobwa witwa Abigail, yaravuze ati “iyo ntangiye kuganira n’abantu, mpindura uwo ndi we nkurikije ikiganiro bariho.”
Umukobwa witwa Leanne we hari andi mayeri yakoresheje. Yaravuze ati “hari umuhungu wo mu itorero twari twegeranye twajyaga tuganira kuri interineti. Twatangiye kubwirana amagambo y’‘urukundo.’ Iyo ababyeyi banjye banyuraga hafi aho, nahitaga mpisha ibyo narebaga ntibarabukwe. Sinzi niba baratekerezaga ko umukobwa wabo w’imyaka 13 arimo yandikira umuhungu w’imyaka 14, imivugo yuzuye amagambo y’urukundo. Ntibigeze banabirota.”
Jya uba maso
Birumvikana ariko ko hari igihe biba bikwiriye ko uganira n’umuntu kuri interineti. Urugero, abantu benshi, harimo n’abakuze, bakoresha interineti kugira ngo baganire n’incuti zabo. Ese niba nawe ari cyo uba ushaka, hari ibyo ukwiriye kwitondera? Suzuma izi ngingo zikurikira.
● Genzura igihe umara kuri interineti. Ntukemere ko igutwara igihe wagombaga gukoresha mu bintu by’ingenzi, wenda nk’icyo wari kumara uryamye. Umusore ukiri muto witwa Brian, yaravuze ati “hari abanyeshuri twigana bageza saa cyenda z’ijoro bakiri kuri interineti.”—Abefeso 5:15, 16.
● Ganira gusa n’abantu uzi cyangwa ushobora kumenya abo ari bo. Hari abantu babi bahora kuri interineti bashakisha abakiri bato ngo babangize.—Abaroma 16:18.
● Jya uba maso mu birebana no gukoresha amafaranga kuri interineti. By’umwihariko, ujye wirinda rwose gupfa gutanga umwirondoro wawe, kuko ushobora kugwa mu mutego w’abatekamutwe cyangwa ukagerwaho n’ibibi birenze ibyo.—Matayo 10:16.
● Niba ugiye koherereza amafoto incuti zawe, jya wibaza uti ‘ese koko iyi foto irerekana ko ndi umuntu uvuga ko akorera Imana?’—Tito 2:7, 8.
● Kimwe n’uko byagenda uganira n’umuntu muri kumwe, niba uganira n’umuntu kuri interineti agatangira kuvuga “ibintu bidakwiriye,” jya uhita uhagarika icyo kiganiro.—Abefeso 5:3, 4.
● Jya uvugisha ukuri ibyo ukorera kuri interineti. Niba uhisha ababyeyi bawe ‘uwo uri we’ iyo uri kuri interineti, haba hari ikibazo. Umukobwa witwa Kari yaravuze ati “mama mubwiza ukuri nta cyo mukinze. Mwereka ibyo mba nkora kuri interineti.”—Abaheburayo 13:18.
“Uwitonze amira ibinoze”
Kuba wifuza kugira incuti ni ibintu bisanzwe. Ukurikije uko abantu baremwe, bishimira kuganira n’abandi (Intangiriro 2:18). Bityo rero, kuba wifuza kugira incuti ni ibintu waremanywe. Gusa ukwiriye kujya witonda mu gihe uhitamo incuti.
Iringire udashidikanya ko nushaka incuti ukurikije amahame yo mu Ijambo ry’Imana, uzabona incuti nziza. Hari umukobwa w’imyaka 15, wavuze ati “kubona incuti zigukunda zigakunda na Yehova ntibyoroshye. Ariko iyo umaze kuzibona, ubona ko burya uwitonze amira ibinoze.”
Ese amagambo ashobora kutubabaza? Amazimwe ashobora gukomeretsa nk’inkota. Wayirinda ute?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibirebana no kugirana ubucuti n’abanyeshuri, bivugwa mu buryo burambuye mu gice cya 17.
[UMURONGO W’IFATIZO]
“Sinicaranye n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo.”—Zaburi 26:4.
INAMA
Iyo uri kuri interineti igihe gishira vuba. Bityo rero, jya ugena igihe uteganya kuyimaraho kandi ucyubahirize. Ndetse bishobotse waregera inzogera ikakumenyesha ko igihe cyawe kirangiye.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Gushyira izina ryawe kuri interineti, ugashyiraho izina ry’ishuri wigaho n’inomero zawe za telefoni, birahagije ngo umugizi wa nabi akubone.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Nifuza kuzajya mara kuri interineti amasaha mu cyumweru. Dore icyo nzakora kugira ngo mbigereho: ․․․․․
Dore icyo nzakora ninsanga mvugana n’umuntu ntazi kuri interineti: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ugereranyije no kuganira n’umuntu muri kumwe, ibibi n’ibyiza byo kuganirira kuri interineti ni ibihe?
● Kuki byoroshye kwihindura undi wundi mu gihe uganira n’undi muntu kuri interineti?
● Wagenzura ute igihe umara ukoresha interineti?
● Ni ubuhe buryo bwiza interineti ishobora gukoreshwamo mu gihe uganira n’abandi?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 103]
“Kuri interineti, sinshobora kuganira n’abantu ntazi cyangwa abo ntaganira na bo mu buzima busanzwe.”—Joan
[Ifoto yo ku ipaji ya 100 n’iya 101]
Ese wagenda wipfutse igitambaro mu maso ahantu ushobora kugirira ibibazo? None se kuki waganirira kuri interineti wirengagije akaga bishobora kuguteza?