IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ni ba nde ugirana na bo ubucuti kuri interinete?
Inshuti ni umuntu mukundana cyane kandi mukubahana. Urugero, Dawidi na Yonatani babaye inshuti magara, igihe Dawidi yari amaze kwica Goliyati (1Sm 18:1). Buri wese yagaragazaga imico yatumaga undi yumva amukunze. Ubwo rero, kugira ngo ugirane ubucuti bukomeye n’undi muntu bisaba ko ubanza kumumenya neza. Ariko kumenya umuntu neza bisaba igihe n’imihati. Icyakora kugirana ubucuti n’umuntu ku mbuga nkoranyambaga, byo biroroshye cyane; ni ugukanda buto gusa. Kubera ko abantu duhurira na bo kuri interinete bashobora kubanza gutekereza ku byo bagiye kuvuga kandi bakaba bashobora kwiyoberanya, guhisha uko bameze biba byoroshye. Ubwo rero, tugomba kwitonda mu gihe duhitamo abo tugirana na bo ubucuti kuri interinete. Ntugatinye guhakanira abantu bifuza ko mwagirana ubucuti kuri interinete kandi utabazi neza, ngo ni ukugira ngo utabababaza. Hari abafashe umwanzuro wo kudakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo birinde ibibazo. Ariko se ni iki wagombye kuzirikana mu gihe uhisemo kuzikoresha?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA UKORESHA NEZA IMBUGA NKORANYAMBAGA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ibiki wagombye gutekerezaho mbere yo gushyira amafoto n’ibitekerezo kuri interinete?
Kuki wagombye kwitonda mu gihe uhitamo abo ugirana na bo ubucuti kuri interinete?
Kuki ukwiriye kwishyiriraho igihe ntarengwa wagombye kumara ku mbuga nkoranyambaga?—Ef 5:15, 16