ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Kamena p. 7
  • Irinde akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Ni ba nde ugirana na bo ubucuti kuri interinete?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi abantu bayikundira iki?
    Nimukanguke!—2012
  • Ibibazo bine wagombye kwibaza ku birebana n’iyo miyoboro ya interineti ihuza abantu benshi
    Nimukanguke!—2012
  • Imbuga nkoranyambaga zingiraho izihe ngaruka?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Kamena p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Irinde akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga

Yesu yanze guhindura amabuye mo imigati

IMPAMVU ARI IBY’INGEZI: Imbuga nkoranyambaga zishobora kugufasha cyangwa zikaguteza ibibazo. Hari Abakristo bahitamo kutazikoresha. Abandi bo bazikoresha bashyikirana n’abagize imiryango yabo n’inshuti zabo. Icyakora, Satani ashaka ko tuzikoresha nabi kandi ibyo bishobora kwanduza izina ryacu n’imishyikirano dufitanye na Yehova. Nitwigana Yesu tugakurikiza amahame yo mu Ijambo ry’Imana, tuzatahura akaga katwugarije kandi tukirinde.​—Lk 4:4, 8, 12.

IMITEGO DUKWIRIYE KWIRINDA:

  • Gukabya gukoresha imbuga nkoranyambaga. Kumara igihe kinini dukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kudutwara igihe twari bukoreshe muri gahunda z’iby’umwuka

    Amahame ya Bibiliya: Ef 5:15, 16; Fp 1:10

  • Kureba ibintu bidakwiriye. Kureba amashusho abyutsa irari ry’ibitsina bishobora gutuma tubatwa no kureba porunogarafiya cyangwa tukagwa mu cyaha cy’ubwiyandarike. Nanone, gusoma inyandiko z’abahakanyi bishobora kwangiza ukwizera kwacu

    Amahame ya Bibiliya: Mt 5:28; Fp 4:8

  • Kwandikaho ibintu bidakwiriye cyangwa gushyiraho amafoto adakwiriye. Umutima ushobora kugushuka ugashyira kuri izo mbuga amagambo n’amafoto adakwiriye. Icyakora, ibyo bishobora kwanduza izina ryawe cyangwa bigatuma ucika intege mu buryo bw’umwuka

    Amahame ya Bibiliya: Rm 14:13; Ef 4:29

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA UKORESHA NEZA IMBUGA NKORANYAMBAGA” MAZE MUREBE UKO MWAKWIRINDA IBI BINTU BIKURIKIRA:

Umujura ukoresha imbuga nkoranyambaga ashobora kumenya ko nyiri urugo yagiye mu biruhuko
Umukoresha wawe ashobora kubona ibintu bidakwiriye washyize ku mbuga nkoranyambaga
Imbuga nkoranyambaga zituma umuntu ahura n’abantu bavuga amagambo mabi
Umuntu waraye akoresha imbuga nkoranyambaga wananiwe kubyuka mu gitondo
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze