ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/13 p. 1
  • ‘Hamya mu buryo bunonosoye’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Hamya mu buryo bunonosoye’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Twiyemeje kubwiriza mu buryo bunonosoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Jya Ugira Umwete wo ‘Kubwiriza mu Buryo Bunonosoye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Twaratojwe kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Bwiriza mu buryo bunonosoye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 1/13 p. 1

‘Hamya mu buryo bunonosoye’

1. Ni uruhe rugero rwiza intumwa Pawulo yadusigiye mu murimo wo kubwiriza?

1 Jya ‘usohoza umurimo wawe mu buryo bwuzuye’ (2 Tim 4:5). Intumwa Pawulo yari afite impamvu zo kugira Timoteyo iyo nama. Hagati y’umwaka wa 47 n’uwa 56, Pawulo yakoze ingendo eshatu z’ubumisiyonari kandi arazirangiza. Igitabo cy’Ibyakozwe gisubiramo kenshi ko Pawulo yabwirizaga “mu buryo bunonosoye” (Ibyak 23:11; 28:23). Ibyo twabigeraho dute muri iki gihe?

2. Twakora iki kugira ngo tubwirize mu buryo bunonosoye igihe tubwiriza ku nzu n’inzu?

2 Ku nzu n’inzu: Tugomba kubwiriza mu masaha atandukanye kugira ngo tubone ba nyir’inzu batigeze bumva ubutumwa bwiza. Nyir’urugo ashobora kuba ari mu rugo mu masaha ya nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru. Tugomba kwihatira kugira uwo tubwiriza muri buri rugo tugiyemo kandi aho tutasanze abantu tukajya dusubirayo kenshi. Wakora iki se mu gihe wakoze uko ushoboye ariko ntubone nyir’urugo? Kumwandikira cyangwa kumuterefona bishobora gutuma ubona uko umubwiriza.

3. Ni ubuhe buryo ubona bwo kubwiriza mu ruhame no mu buryo bufatiweho?

3 Mu ruhame no mu buryo bufatiweho: Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bamenyesha “ubwenge nyakuri” abantu bose bifuza kubatega amatwi. Hari igihe babasanga “mu muhanda” cyangwa “ku karubanda” (Imig 1:⁠20, 21). Ese tujya dutekereza kubwiriza igihe turi muri gahunda zacu? Ese dushobora kuvuga ko ‘tubwiriza ijambo tubishishikariye’ (Ibyak 18:⁠5)? Niba ari byo, dusohoza inshingano yacu yo “guhamya mu buryo bunonosoye.”​​—⁠Ibyak 10:42; 17:17; 20:20, 21, 24.

4. Gusenga no gutekereza ku byo dusoma bidufasha bite kubwiriza mu buryo bunonosoye?

4 Hari igihe dushobora kugira ubwoba bwo kubwiriza bitewe n’intege nke dufite cyangwa kugira amasonisoni. Yehova azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira (Zab 103:14). Mu gihe tubonye uburyo bwo kubwiriza ariko tukumva dufite ubwoba, tujye dusenga Yehova kugira ngo tugire ubutwari bwo kuvuga (Ibyak 4:29, 31). Nanone mu gihe twiyigisha cyangwa dutekereza ku Ijambo ry’Imana tugomba kwihatira gusobanukirwa agaciro gahebuje k’ubutumwa bwiza (Fili 3:8). Ibyo bizatuma tugira umwete wo kubwiriza.

5. Ni uruhe ruhare twagira mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yoweli?

5 Ubuhanuzi bwo muri Yoweli bwari bwaravuze ko mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba uza, abagize ubwoko bw’Imana ‘batari kunanirwa’ kandi ntibemere ko hagira ikibabuza kubwiriza (Yow 2:2, 7-9). Nimucyo dukore uwo murimo mu buryo bwuzuye kuko utazongera gukorwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze