Jya uvuga ku ngingo imwe ariko utange amagazeti abiri
Buri gazeti yacu iba irimo ingingo nyinshi zishishikaje. Aho kugerageza kubwira nyir’inzu ingingo nyinshi zikubiye mu igazeti, biba byiza kuganira ku ngingo imwe gusa. Iyo tuzi kwitegereza kandi tukaba twarasomye ibikubiye mu magazeti dushobora gutoranya ingingo imwe yo mu Munara w’Umurinzi cyangwa Nimukanguke! ishobora gushimisha nyir’inzu. Urugero, iyo tugeze mu rugo tukabona ibikinisho by’abana dushobora gutoranya ingingo ivuga iby’umuryango. Iyo dukinguriwe n’umugabo, dushobora guhitamo kuvuga ingingo zishishikaza abagabo, urugero nk’izivuga iby’ubutegetsi bwiza. Nubwo dushobora kuvuga ku ngingo imwe gusa, twagombye gusigira nyir’inzu amagazeti yombi mu gihe agaragaje ko ashimishijwe.