Jya ukoresha urubuga rwacu wigisha abana bawe
1. Ni iyihe ntego y’umutwe uvuga ngo “Abana” uri ku rubuga rwacu?
1 Urubuga rwacu rwa jw.org rugenewe gushishikaza abato n’abakuru. Kuri urwo rubuga, hari umutwe uvuga ngo “Abana” (jya kuri Bible Teachings > Children) ufasha abana n’ababyeyi kugirana imishyikirano myiza hagati yabo no kugirana imishyikirano myiza na Yehova [kanda ahanditse ngo “Inyigisho za Bibiliya” hanyuma ukande ahanditse ngo “Abana”] (Gut 6:6, 7). Wakoresha ute uwo mutwe kugira ngo wigishe abana bawe?
2. Wahitamo ute ingingo wakwigana n’abana bawe zihuje n’ikigero bagezemo?
2 Jya uhuza n’imimerere: Buri mwana aba afite ibintu byihariye akeneye (1 Kor 13:11). None se, watoranya ute ingingo ihuje n’ikigero abana bawe bagezemo kugira ngo muyigire hamwe? Ibaze uti “ni iki cyashishikaza abana banjye? Ese iyi ngingo bari buyisobanukirwe neza? Bashobora kumara umwanya ungana iki bateze amatwi?” Niba ufite abana bafite imyaka itatu cyangwa abatayigejejeho, mushobora gusuzumira hamwe inkuru ziboneka ku rubuga rwacu ahanditse ngo “Ibyo niga muri Bibiliya.” Hari indi miryango yishimira inkuru zo muri Bibiliya ziboneka ku mutwe uvuga ngo “Jya wigisha abana bawe.” Nanone ujye ugerageza gukoresha ubu buryo bukurikira.
3. Vuga uko ababyeyi bashobora gukoresha neza inkuru n’imyitozo biri munsi y’umutwe uvuga ngo “Ibyo mwakwiga mu muryango.”
3 Ibyo mwakwiga mu muryango: Iyo ngingo ikubiyemo ibintu abatware b’imiryango bakwifashisha bigisha abana babo. Kuri buri nkuru ukande ahanditse ngo “Amabwiriza areba ababyeyi” kugira ngo umenye uko wakoresha izo nkuru n’imyitozo waha abana bawe. Jya wigisha abana bawe bakiri bato ukoresheje amashusho agenewe gukorerwaho imyitozo, wenda nk’amashusho asigwamo amabara. Jya ufasha abana bawe bamaze gukura gukora imyitozo yo kwiyigisha. Inkuru yose yo muri Bibiliya mwakwiga iba ishobora gukorwaho imyitozo igenewe abana bafite imyaka itandukanye, ku buryo bose bashobora kwifatanya muri gahunda imwe y’iby’umwuka mu muryango.
4. Ni iki dushobora gusanga ku mutwe uvuga ngo “Ba incuti ya Yehova”?
4 Ba incuti ya Yehova: Uyu mutwe uboneka ku rubuga rwacu, uriho videwo, indirimbo n’imyitozo bifasha ababyeyi gucengeza Ijambo ry’Imana mu mitima y’abana babo (Guteg 31:12). Buri filimi ngufi y’abana yigisha isomo ry’ingenzi. Imyitozo iriho, urugero nk’iyo gushakisha ibintu runaka biri ku ifoto, ituma ayo masomo arushaho kugirira abana akamaro. Kubera ko akenshi abana bakunda kuririmba kandi indirimbo zikaba zibafasha kwibuka ibyo bize, kuri urwo rubuga hashyirwaho indirimbo z’Ubwami n’izindi ndirimbo zigenewe abana.
5. Kuki ababyeyi bagombye gusenga Yehova bamusaba ko yabafasha kwigisha abana babo ukuri?
5 Yehova yifuza ko muba ababyeyi beza. Mujye musenga mumusaba ko yabafasha kwigisha abana banyu ukuri (Abac 13:8). Yehova azabafasha mushobore gutoza abana banyu kugira ‘ubwenge bwo kubahesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.’—2 Tim 3:15; Imig 4:1-4.