ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/14 pp. 2-3
  • “Nteranyiriza abagize ubu bwoko”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Nteranyiriza abagize ubu bwoko”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Tega amatwi wige
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Igihe cyo gufata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka no kwishima
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Amakoraniro yacu y’intara ni ikintu gikomeye gishyigikira ukuri
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 1999 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 4/14 pp. 2-3

“Nteranyiriza abagize ubu bwoko”

1. Amakoraniro y’intara n’amakoraniro mpuzamahanga ahuriye he n’iteraniro rikomeye Abisirayeli bagize nyuma gato yo kuva muri Egiputa?

1 Nyuma gato y’uko Abisirayeli bava muri Egiputa, Yehova yabwiye Mose ‘guteranyiriza abagize ubwo bwoko’ ku musozi wa Sinayi kugira ngo bumve amagambo ye, bamutinye kandi bayigishe abana babo (Guteg 4:10-13). Icyo cyari igihe kitazibagirana kandi cyakomeje ukwizera kwabo. Mu mezi ari imbere, abagize ubwoko bwa Yehova bazateranira hamwe mu makoraniro y’intara no mu makoraniro mpuzamahanga kugira ngo bigishwe na Yehova. Twakora iki kugira ngo ayo makoraniro azatugirire akamaro?

2. Twakora iki kugira ngo ‘twitegure’ ikoraniro?

2 ‘Mwitegure’: Yehova yategetse Abisirayeli ‘kwitegura’ iryo koraniro ritazibagirana ryabereye ku musozi wa Sinayi (Kuva 19:10, 11). Mu buryo nk’ubwo, abazajya mu ikoraniro ry’intara bose bagomba kwitegura; si abazatanga disikuru gusa. Urugero, hari benshi bazasaba konji ku kazi. Wenda ushobora kuba uri mu mimerere nk’iyo Nehemiya yari arimo. Yifuzaga kureka umurimo we wo guhereza divayi Umwami Aritazerusi kugira ngo ajye i Yerusalemu kwifatanya mu mirimo yo kongera kubaka inkuta zayo. Icyakora yari azi ko umwami atari kubimwemerera. Nehemiya yarasenze maze agira ubutwari bwo kujya kubwira umwami icyifuzo cye mu magambo agaragaza ikinyabupfura. Umwami yamuhaye uruhushya rwo kugenda kandi ashyigikira uwo mushinga wo kubaka (Neh 2:1-9). Ese uretse gusaba konji ku kazi, waba waramaze no guteganya uko uzagera aho ikoraniro rizabera n’aho uzacumbika? Abasaza biteguye gufasha umuntu wese ubikeneye. Uziyemeze kujya uhagera hakiri kare kandi ube witeguye “kwita” ku byo uzumvira mu ikoraniro ‘kurusha uko wari usanzwe ubikora.’—Heb 2:1.

3. Ni iki kizadufasha gutegurira imitima yacu ikoraniro?

3 Ikindi kintu cy’ingenzi twakwitaho mu gihe twitegura ni ugutegura umutima wacu kugira ngo tuzatege amatwi kandi twige (Ezira 7:10). Porogaramu y’ikoraniro izashyirwa ku rubuga rwa jw.org mbere y’igihe kandi izaba iriho imitwe ya disikuru zose, n’umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri kuri buri disikuru. Dushobora gusuzuma ibikubiye muri iyo porogaramu mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango mu byumweru bibanziriza ikoraniro tuzifatanyamo. Hari ababwiriza bacapa impapuro ziriho imitwe ya disikuru maze bakazazandikaho mu gihe cy’ikoraniro.

4. Ababyeyi bakwifashisha bate ibyavugiwe mu ikoraniro bigisha abana babo?

4 Mujye ‘mwigisha abana banyu’: Imwe mu mpamvu zatumye Abisirayeli bateranira ku musozi wa Sinayi, kwari ukugira ngo ababyeyi ‘bigishe abana babo’ (Guteg 4:10). Mu ikoraniro ry’intara, ababyeyi baba bafite uburyo bwiza bwo kwigana Abisirayeli. Ababyeyi bagomba kwicarana n’abana babo mu gihe cya porogaramu kandi bakabafasha gutega amatwi. Nyuma ya buri munsi w’ikoraniro na nyuma yaho muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, imiryango ishobora gusuzumira hamwe ibyavugiwe mu ikoraniro.

5. Ni mu buhe buryo ikoraniro ry’intara ryegereje rizadutera inkunga?

5 Ikoraniro rikomeye ryabereye ku musozi wa Sinayi ryafashije Abisirayeli kwishimira ibyiza bakeshaga kuba bari ubwoko bw’Imana (Guteg 4:7, 8). Ikoraniro ry’intara dutegereje na ryo ryateguriwe gutuma twishimira uwo mwanya dufite. Iminsi itatu tuzamara mu ikoraniro izatuma twumva dusa n’abavuye mu isi ya Satani igereranywa n’ubutayu bukakaye, duterwe inkunga zo mu buryo bw’umwuka kandi dusabane n’abavandimwe bacu twishimira paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka (Yes 35:7-9). Uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, ntitukirengagize uburyo tubona bwo guteranira hamwe kugira ngo duterane inkunga.—Heb 10:24, 25.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze