Itoze kujya wubahiriza igihe
1. Ni uruhe rugero Yehova atanga mu birebana no kubahiriza igihe?
1 Yehova ahora yubahiriza igihe. Urugero, ‘atabara’ abagaragu be “mu gihe gikwiriye” (Heb 4:16). Nanone atanga “ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye” (Mat 24:45). Ku bw’ibyo dushobora kwiringira ko umunsi dutegereje w’uburakari bwe ‘utazatinda’ (Hab 2:3). Kuba Yehova yubahiriza igihe bidufitiye akamaro rwose (Zab 70:5). Icyakora kubera ko turi abantu badatunganye kandi tukaba duhora duhuze, kubahiriza igihe ntibitworohera. Kuki tugomba kwitoza kujya twubahiriza igihe?
2. Kuki kubahiriza igihe byubahisha Yehova?
2 Kubahiriza igihe muri iyi minsi y’imperuka byabaye ingume kubera ko abantu benshi bikunda kandi ntibamenye kwifata (2 Tim 3:1-3). Ubwo rero, iyo Abakristo badakerererwa ku kazi no mu materaniro kandi bakubahiriza gahunda bahanye n’abantu, abandi barabibona maze bikubahisha Yehova (2 Pet 2:12). Ese twaba tugera ku kazi tudakererewe ariko tugakerererwa kenshi gahunda za gitewokarasi? Kugera ku materaniro tudakererewe tukifatanya ku ndirimbo n’isengesho bibanza, biba bigaragaza ko twifuza kwigana Data wo mu ijuru ugira gahunda.—1 Kor 14:33, 40.
3. Kuki kubahiriza igihe bigaragaza ko twita ku bandi?
3 Nanone kubahiriza igihe bigaragaza ko twita ku bandi (Fili 2:3, 4). Urugero iyo tudakererewe amateraniro hakubiyemo n’iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, bituma tutabangamira abandi. Nanone kandi, iyo dufite akamenyero ko gukerererwa, bigaragaza ko duha agaciro igihe cyacu kuruta icy’abandi. Kudakerererwa bigaragaza ko turi abizerwa, turi abanyamwete kandi turi abantu biringirwa, iyo ikaba ari imico ishimisha bagenzi bacu.
4. Niba dukerererwa kenshi, twakemura icyo kibazo dute?
4 Niba ukerererwa kenshi, ujye utekereza impamvu zibitera. Jya ushyira ibintu ku murongo, ugire gahunda ishyize mu gaciro ituma ukorera ibintu igihe wabigeneye (Umubw 3:1; Fili 1:10). Jya usenga usaba Yehova kugira ngo agufashe (1 Yoh 5:14). Kubahiriza igihe ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza ko twumvira amategeko abiri akomeye kuruta ayandi yose, ari yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu.—Mat 22:37-39.