Ingeso Zanyu Zimere nk’Uko Bikwiriye Ubutumwa Bwiza
1 Twebwe Abahamya ba Yehova, twifuza guhesha icyubahiro izina rya Yehova. Tuzi ko imyifatire yacu, imvugo yacu, imisokoreze n’imyambarire, bishobora kugira ingaruka ku bihereranye n’ukuntu abandi babona ugusenga k’ukuri. Ibyo ni ukuri cyane cyane igihe turi mu materaniro yacu. Twifuza ko ikintu cyose kivuzwe cyangwa gikozwe mu materaniro cyaba gikwiriye ubutumwa bwiza kandi gihesha icyubahiro Yehova.—Fili 2:4.
2 Amenshi mu mahame y’isi arebana n’imyambarire hamwe n’imisokoreze, ntiyemewe ku Bakristo. Icyo ni ikibazo kigomba kwitabwaho cyane n’abakozi b’ubutumwa bwiza. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1989 ku ipaji ya 12, utangira uvuga uti “niba atari ngombwa rwose kwambara imyenda y’igiciro gihanitse, imyanda yacu yagombye kuba myiza yiyubashye kandi iri mu rugero. Inkweto zacu zigomba kuba ari nzima kandi zisa neza. Ni kimwe n’uko tugomba kuba dufite isuku kandi dufite imyenda isukuye iteye ipasi mu materaniro yose ndetse no mu [C]yigisho cy’[I]gitabo [cy’Itorero].”
3 Kuhagerera igihe, ni ikimenyetso cyo kwita ku bandi no kubazirikana mu buryo bwuje urukundo. Rimwe na rimwe, imimerere itaduturutseho ishobora kutubuza kugerera igihe ku materaniro. Ariko kandi, kugira akamenyero ko gukererwa bishobora kugaragaza ko tutubaha intego yera y’amateraniro, kandi ko tudafatana uburemere inshingano yacu yo kutabuza abandi amahwemo. Abaza bakererewe, barangaza abandi kandi bakababuza kungukirwa na porogaramu mu buryo bwuzuye. Kuhagerera igihe byerekana ko twubaha ibyiyumvo n’inyungu by’abateranye bose.
4 Urukundo dukunda bagenzi bacu rugomba gutuma twirinda icyarangaza abandi kiduturutseho mu gihe cy’amateraniro. Kongorerana, kurya, gukanjakanja shikerete, gusakurisha impapuro, no kujya kwituma buri kanya bitari ngombwa, bishobora kurangaza abandi, kandi bishobora kugabanya icyubahiro kigenewe ahasengerwa Yehova. Ntibikwiriye ko hagira uwo ari we wese uhihibikana mu yindi mirimo y’itorero, cyangwa kuganira n’abandi, uretse nk’igihe haba habonetse imimerere yihutirwa isaba abavandimwe kuva mu myanya yabo. Na ho ubundi, bose bagomba kwicara no gutegera amatwi porogaramu kugira ngo bungukirwa, bo ubwabo n’imiryango yabo. Ikinyabupfura gike nta mwanya gifite mu Nzu y’Ubwami, kubera ko ’urukundo rudakora ibiteye isoni.’—1 Kor 13:4, 5; Gal 6:10.
5 Imyifatire myiza y’abana bacu mu materaniro, na yo ihesha ikuzo kandi ikubahisha izina rya Yehova. Igenzura ryitondewe rikozwe n’ababyeyi, ni iry’ingenzi. Abana bagomba guterwa inkunga yo gutega amatwi no kwifatanya. Ababyeyi benshi bafite abana, bahitamo kwicara ahantu bashobora gusohoka mu buryo bworoshye no kwita ku byo abana babo bato bakeneye, batarangaje abandi cyane.
6 Pawulo yihanangirije agira ati “ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza“ (Fili 1:27). Nimucyo rero twihatire kuba abantu bagira ikinyabupfura kandi bita ku bandi igihe turi mu materaniro. Gufatanya n’abandi bose bizatuma habaho ’guhumurizanya [buri wese] agahumurizwa no kwizera k’undi.’—Rom 1:12.