Garagaza ko Wubaha Ahantu ho Gusengera Yehova
1 Mu gihe turi abashyitsi mu nzu y’umuntu, tugaragaza ko twubashye ibintu by’uwo muntu, tudakora ikintu icyo ari cyo cyose cyabyangiza, kandi ntituvurunga gahunda y’abo mu rugo. Mbega ukuntu twagombye kurushaho kubigenza dutyo, mu gihe turi abashyitsi ba Yehova! Tugomba kumenya ukuntu twitwara mu bagize inzu ye (Zab 15:1; 1 Tim 3:15). Amateraniro yacu ya Gikristo yaba abera mu Nzu y’Ubwami, mu nzu y’umuntu ku giti cye, cyangwa ahantu rusange, abenshi muri twe buri gihe tugaragaza ko twubaha ahantu hacu dusengera, nk’aho hakabaye inzu ya Yehova, we ufite ‘icyubahiro kiri hejuru y’isi n’ijuru.’—Zab 148:13.
2 Abavandimwe bamwe na bamwe ntibubahiriza amateraniro, ibyo bakabikora basakuza cyangwa bakora nk’aho inyigisho zirimo zitangwa nta kamaro zifite. Hari abantu bakuru usanga baganira ibintu bitari ngombwa, bari aho bakirira abashyitsi, mu birongozi, aho bituma, cyangwa hanze y’Inzu y’Ubwami, mu gihe amateraniro agikomeza. Mu gihe umwana umaze guca akenge ahagurutse kugira ngo aherekeze umwana ukiri muto, rimwe na rimwe bombi batangira gukina, bityo ugasanga batungukirwa cyane na porogaramu. Byagiye bigaragara ko mu gihe abakiri bato bamwe na bamwe bageze hanze y’Inzu y’Ubwami nyuma y’amateraniro, bakina, bagasakuza cyane, ndetse bakanigana umukino wa karate. Hari ubwo bagiye babangamira abaturanyi cyangwa bakavunda mu modoka nyinshi ziba ziri muri parikingi cyangwa mu muhanda.
3 Uko Twakwirinda Kuba Abantu Batubaha: Mu gihe tuzirikana ko ugusenga kwacu gukwiriye icyubahiro kandi kwera, nta gushidikanya ko tutakwifuza kurangaza abandi binyuriye mu guhwihwisa, mu kurya, mu gukanjakanja shikareti, gusakurisha impapuro, kujya ku misarane bitari ngombwa, cyangwa kugira akamenyero ko kugera mu materaniro twakererewe. Ababyeyi bubaha kandi bazirikana, ntibemerera abana babo kwanduza tapi, inkuta z’Inzu y’Ubwami cyangwa iz’inzu iberamo icyigisho cy’igitabo. Kandi nta gushidikanya, twese twemera ko imyifatire iyo ari yo yose iteye isoni, imvugo y’ubupfayongo, cyangwa amashyengo mabi bidakwiriye mu materaniro yacu.—Ef 5:4.
4 Niba buri gihe twibuka intego y’amateraniro yacu ya Gikristo, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twebwe n’abana bacu, tugaragaze ko twubaha mu buryo bukwiriye gahunda yo gusenga Yehova, ikorerwa aho ‘twahisemo guhagarara.’—Zab 84:10, MN.