Jya ukoresha inkuru y’Ubwami nshya ivuga iby’urubuga rwacu
Iyo nkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?” Hari ibibazo bitatu bibazwa ku ipaji ya nyuma y’iyo nkuru y’Ubwami. Uko ubonye uburyo, ujye ubaza umuntu ikibazo kimushishikaje muri ibyo bibazo maze umubwire ko yabona igisubizo ku rubuga rwa jw.org/rw ahanditse ngo “INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.” Nanone azahabona ibisubizo by’ibibazo bigira biti “Ubwami bw’Imana ni iki?” na “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?”
Ujye witwaza inkuru z’Ubwami nyinshi kugira ngo ufashe abantu kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bintu byiza bizabaho igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.