Uburyo bw’icyitegererezo
Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
Ha nyir’inzu inkuru y’Ubwami kugira ngo arebe umutwe wayo maze umusuhuze uti “Muraho? Turi muri gahunda yihariye ikorwa ku isi hose yo kugeza ku bantu ubu butumwa bw’ingenzi. Ubwo butumwa ni ubwawe.”
Nusiga inkuru y’Ubwami mu ngo utasanzemo abantu, ujye uyishyira ahantu bashobora kuyibona kandi wirinde kuyihina bitari ngombwa.
Niba nyir’inzu agaragaje ko ashimishijwe cyangwa ashaka ko muganira, ujye umubaza icyo atekereza ku bibazo bitandukanye biri ku ipaji ibanza. Rambura inkuru y’Ubwami umwereke ibivugwa muri Zaburi ya 119:144, 160. Sobanura ko iyo nkuru y’Ubwami ivuga ibihereranye n’urubuga rwa interineti rwamufasha kubona ibisubizo bishimishije Bibiliya itanga. Ushobora kumwereka bimwe mu biboneka kuri urwo rubuga, wenda nka videwo ifite umutwe uvuga ngo Kuki nkwiriye kwiga Bibiliya? Mbere yo kugenda umwereke ibibazo bitatu biri ku ipaji ya nyuma y’iyo nkuru y’Ubwami, umubaze ikimuhangayikishije kurusha ibindi. Musabe kugaruka kumusura ukamwereka uko Bibiliya isubiza icyo kibazo, mwifashishije urubuga rwa jw.org/rw. Nugaruka kumusura, muzasuzume igisubizo cy’icyo kibazo mukoresheje urubuga rwa jw.org/rw ahanditse ngo “INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.”
Niba mutanga n’impapuro zitumirira abantu kuza mu ikoraniro, ujye uha nyir’inzu inkuru y’Ubwami iri kumwe n’urupapuro rw’itumira maze umubwire uti “nanone tugutumiriye kuzaza mu ikoraniro dufite. Kwinjira ni ubuntu.”
Umunara w’Umurinzi 1 Kanama
Mu gihe utanga igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu mpera z’ibyumweru, niba ubona bikwiriye ushobora kuvuga uti “nanone twifuzaga kuguha amagazeti aherutse gusohoka. Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isubiza ikibazo kigira kiti ‘Ese Imana ikwitaho?’”
Nimukanguke! Kanama
Mu gihe utanga igazeti ya Nimukanguke! mu mpera z’ibyumweru, niba ubona bikwiriye ushobora kuvuga uti “nanone twifuzaga kuguha amagazeti aherutse gusohoka. Iyi gazeti ya Nimukanguke! isobanura ‘Uko wabana amahoro n’abandi.’”