Uburyo bw’icyitegererezo
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Uyu munsi turimo turaha abantu bose bo muri aka gace iyi nkuru y’Ubwami. [Ha nyir’inzu inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Ubona ute Bibiliya? hanyuma umubaze ibibazo biri ku ipaji ibanza. Mwereke igisubizo muri Bibiliya muri 2 Timoteyo 3:16, kandi umutere inkunga yo gusoma iyo nkuru y’Ubwami igihe azaba afite umwanya.] Abantu benshi ntibazi ko Bibiliya itanga ibisubizo bishimishije kuri ibi bibazo. [Mwereke ibibazo biri ku ngingo ibanza yo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi.] Iyi gazeti isobanura uko wabona ibisubizo muri Bibiliya yawe.”
Nimukanguke! Mata
“Twari tubasuye akanya gato kugira ngo tuganire ku bintu bigenda bihinduka mu miryango bikaba bihangayikishije abantu benshi. Mu myaka ya kera, ababyeyi bayoboraga umuryango, ariko ubu, mu miryango imwe n’imwe, usanga abana ari bo bayobora. Ese muri iki gihe ubona ababyeyi bahana abana babo uko bikwiriye? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko igihano ari ngombwa. [Soma mu Migani 29:17.] Iyi gazeti itanga inama zishyize mu gaciro zishingiye kuri Bibiliya z’uko wahana abana bawe.”