Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura
Impamvu ari iby’ingenzi: Iyo tubonye umuntu ushimishijwe, tugaruka kumusura igihe aba ari mu rugo kugira ngo twuhire imbuto twateye (1 Kor 3:6). Akenshi biba ngombwa ko dushyiraho urufatiro rwo gusubira kumusura mbere y’uko tugenda, kugira ngo tumenye igihe tuzagarukira. Nanone, biba byiza iyo tumubajije ikibazo tuzaganiraho tugarutse kumusura. Ibyo bituma nyir’inzu ategerezanya amatsiko igihe tuzamusurira kandi iyo igisubizo cy’ikibazo tumubajije kiri mu igazeti cyangwa igitabo tumusigiye, bituma ashishikarira kugisoma. Kumubaza ikibazo tuzaganiraho ubutaha bituma gusubira kumusura bitworohera kuko haba hari icyo tuzaganiraho kandi nyir’inzu akaba akizi. Iyo twongeye kubonana, tumusobanurira ko tugarutse kumusubiza ikibazo twaganiriyeho ubwo duherukana, hanyuma tugakomeza ikiganiro.
Icyo wakora muri uku kwezi:
Igihe utegura uko watangiza ikiganiro, ujye utegura n’ikibazo wabaza nyir’inzu, ukagisubiza ugarutse kumusura. Ujye ukibwira abandi mwajyanye kubwiriza.