ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/14 p. 2
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Nahumu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Nahumu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibivugwa mu gitabo Nahumu
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Yehova ni Imana ihanura kandi igasohoza ubuhanuzi
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 9/14 p. 2

Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Nahumu

1. Igitabo cya Nahumu kitwigisha iki?

1 Amatongo y’umugi wa kera wa Nineve atanga gihamya y’uko Yehova ahora inzigo abanzi be, kandi ko n’abamurwanya bafite imbaraga nyinshi nta n’umwe ushobora kumuhagarara imbere nk’uko Nahumu yabihanuye (Nah 1:2, 6). Gusuzuma ubuhanuzi bwa Nahumu tubyitondeye bizadufasha mu murimo wo kubwiriza.

2. Twakora iki kugira ngo dutangaze ubutumwa buhumuriza?

2 Ubutumwa buhumuriza kandi butanga ibyiringiro: Iyo ugisoma igitabo cya Nahumu, ushobora gutekereza ko kivuga gusa iteka ryari ryaciriwe Nineve, umugi wiyemeraga wari umurwa mukuru wa Ashuri ya kera (Nah 1:1; 3:7). Icyakora ibyo kivuga bihumuriza abagaragu ba Yehova. Izina Nahumu risobanura “umuhumuriza”; kandi koko yahumurije Abayahudi bagenzi be ababwira ko abanzi babo bari bagiye kurimbuka. Nahumu yakomeje avuga ko Yehova ari “igihome gikingira ku munsi w’amakuba” (Nah 1:7). Iyo tubwiriza, natwe tuba dutangaza ubutumwa bwiza kandi tugashishikariza abantu guhungira kuri Yehova.—Nah 1:15.

3. Twakwigana dute Nahumu igihe dukoresha ingero?

3 Jya ukoresha ingero: Yehova yahumekeye Nahumu, agereranya irimbuka rya Nineve n’iry’umugi wa Thèbes (No-Amoni) wo muri Egiputa, wari uherutse kurimburwa na Ashuri (Nah 3:8-10). Igihe tubwira abantu iby’irimbuka ry’isi mbi, dushobora kubereka ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko Yehova asohoza ibyo yavuze ndetse no mu tuntu duto. Urugero, igihe Abanyababuloni n’Abamedi bateraga umugi wa Nineve mu mwaka wa 632 M.Y, haguye imvura nyinshi cyane yatumye uruzi rwa Tigre rwuzura rugasendera, rugasenya igice cy’inkuta z’umutamenwa zari zigose uwo mugi. Nineve yahise ifatwa mu gihe gito nk’uko Yehova yari yarabihanuye.—Nah 1:8; 2:6.

4. Twakora iki kugira ngo tuvuge ibintu bisobanutse kandi byumvikana igihe tubwiriza?

4 Jya uvuga ibintu bisobanutse kandi byumvikana: Nahumu yanditse akoresheje imvugo yumvikana neza kandi ishishikaje. Yanditse ibintu bisobanutse neza (Nah 1:14; 3:1). Natwe twifuza gukoresha imvugo yumvikana bitagoranye (1 Kor 14:9). Igihe usuye umuntu ku ncuro ya mbere, ujye umusobanurira neza ikikugenza. Nanone igihe uyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya, ujye ubafasha kwizera Yehova n’Ijambo rye kandi ubasobanurire bumve ko ibyo biga bibareba.—Rom 10:14.

5. Ubuhanuzi bwa Nahumu butwizeza iki?

5 Nahumu yizeraga adashidikanya ko amasezerano ya Yehova yose yari gusohora. Ibyo bigaragara neza mu gitabo cya Bibiliya cyitirirwa izina rye. Uko twegereza irimbuka ry’isi ya Satani, ni na ko turushaho guhumurizwa n’amagambo Imana yavuze agira ati “ntihazongera kubaho amakuba ubwa kabiri.”—Nah 1:9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze