Igitabo gishya cy’ubushakashatsi
Ababwiriza babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose bagiye bakoresha neza igitabo kibafasha gukora ubushakashatsi (Index des publications des Témoins de Jéhovah). Icyakora, kubera ko icyo gitabo kirimo ibintu byinshi, kiboneka mu ndimi nke gusa. Ni yo mpamvu hateguwe Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi kiboneka mu ndimi zigera ku 170. Icyo Gitabo cy’ubushakashatsi kirimo irangiro ry’ibitabo byo guhera mu mwaka wa 2000. Igitabo cy’ubushakashatsi nticyacapwe mu ndimi zari zisanzwe zifite Index ariko kiboneka mu buryo bwa elegitoroniki kuri Watchtower Library no ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower. Igitabo cy’ubushakashatsi kizadufasha gushaka ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya, inama zireba umuntu ku giti cye, gutegura amateraniro y’itorero no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango.