ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be p. 33-p. 38 par. 4
  • Uko wakora ubushakashatsi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakora ubushakashatsi
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dukoreshe Bibiliya, igikoresho cyacu cy’ibanze cy’ubushakashatsi
  • Kwitoza gukoresha ibindi bikoresho by’ubushakashatsi
  • Ubundi bubiko bw’ibitabo bya Gikristo
  • Jya ubika udupapuro wakoreyeho ubushakashatsi
  • Jya uganira n’abandi
  • Suzuma ibyo wagezeho
  • Igitabo gishya cy’ubushakashatsi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Uko twakoresha neza ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Utanga inama ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be p. 33-p. 38 par. 4

Uko wakora ubushakashatsi

UMWAMI SALOMO “yaratekereje, agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.” Kubera iki? Kubera ko yari ashishikajwe no kwandika “amagambo akwiriye . . . y’ukuri” (Umubw 12:9, 10). Luka ‘yakurikiranyije byose neza ahereye ku bya mbere’ kugira ngo yandike ibyabaye mu mibereho ya Kristo uko byagiye bikurikirana (Luka 1:3). Abo bagaragu b’Imana bombi bakoze ubushakashatsi.

Gukora ubushakashatsi bisobanura iki? Ni ugushakisha ibisobanuro bihereranye n’ikintu runaka witonze. Bikubiyemo gusoma, kandi bisaba ko umuntu ashyira mu bikorwa amahame akurikizwa mu kwiga. Bishobora no gusaba ko umuntu agira abantu abaza.

Ni ryari biba ngombwa ko umuntu akora ubushakashatsi? Dore ingero nkeya. Icyigisho cyawe cya bwite cyangwa porogaramu yawe yo gusoma Bibiliya bishobora gutuma wibaza ibibazo runaka by’ingirakamaro. Umuntu ubwiriza ashobora kukubaza ikibazo, ukumva hari ibisobanuro byihariye wifuza kumenya mbere yo gutanga igisubizo. Ushobora no kuba warasabwe kuzatanga disikuru.

Reka tuvuge ko wasabwe kuzatanga disikuru. Ibintu wasabwe kuzatangaho disikuru bishobora kuba bisa n’aho ari ibintu rusange. Ni gute ushobora kubihuza n’imimerere yo mu karere utuyemo? Yikungahaze binyuriye mu gukora ubushakashatsi. Iyo disikuru yawe ikubiyemo umubare umwe cyangwa ibiri, cyangwa iyo irimo urugero rugusha ku ngingo kandi rugahuza n’imibereho y’abaguteze amatwi, ikintu cyasaga n’aho gisanzwe gihinduka inkuru yubaka, ndetse ishobora no kubasunikira kugira icyo bakora. Urupapuro rwa disikuru wifashisha rushobora kuba rwarateguriwe abasomyi bo ku isi hose, ariko wowe uba usabwa gutsindagiriza ingingo, ukazitangaho ingero, kandi ukazerekeza ku itorero rimwe cyangwa ku muntu umwe. Ni gute wagombye kubyifatamo?

Mbere yo gutangira gukora ubushakashatsi, banza utekereze ku bazaba baguteze amatwi. Ni iki basanzwe bazi? Ni iki bakeneye kumenya? Hanyuma, menya intego uzaba ugamije. Mbese, yaba ari iyo gusobanura? kwemeza? kuvuguruza? cyangwa kubashishikariza kugira icyo bakora? Gusobanura bisaba ko utanga ibisobanuro by’inyongera kugira ngo ikintu runaka cyumvikane neza. Nubwo bashobora kuba bumvise ibintu by’ibanze, bishobora kuba ngombwa ko usobanura igihe cyangwa ukuntu bashobora gushyira mu bikorwa ibyo uvuga. Kwemeza bisaba ko utanga impamvu ikintu runaka kimeze gityo, kandi ugatanga n’ibihamya. Kuvuguruza bisaba ko umenyekanisha mu buryo bunonosoye impande zombi z’ikibazo runaka kandi ugasuzumana ubwitonzi ibihamya wifashisha. Birumvikana ariko ko tudashaka gusa impamvu zumvikana, ahubwo ko dushaka n’uburyo bwo kuvuga ibintu mu bugwaneza. Gushishikariza abantu kugira icyo bakora bisaba ko ubagera ku mutima. Ni ukuvuga ko ubaha imbaraga zo kugira icyo bakora kandi ugatuma bakomera ku cyifuzo cyabo cyo gushyira mu bikorwa ibyo uvuga. Ingero z’ibyabaye mu mibereho y’abashyize mu bikorwa ibyo bintu, ndetse no mu mimerere igoranye, zishobora kugufasha kubagera ku mutima.

Ubu se waba witeguye gutangira? Haracyari ibindi bintu ugomba kureba. Reba uko ibitekerezo ukeneye bingana. Kumenya uko igihe uzaba ufite kingana bishobora kuba ingenzi. Mbese, niba ugiye kugeza iyo nyigisho ku bandi, uzaba ufite igihe kingana iki? Iminota itanu? Mirongo ine n’itanu? Mbese, ufite igihe ntarengwa, nk’uko biba bimeze mu iteraniro ry’itorero, cyangwa se gishobora kongerwa, nk’uko bigenda iyo uyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya cyangwa wamusuye mu rwego rwo kuragira umukumbi?

Hanyuma se, ni ibihe bikoresho by’ubushakashatsi ufite? Uretse ibyo ufite mu rugo, haba hari ibindi mu bubiko bw’Inzu y’Ubwami yanyu? Mbese, abavandimwe bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova bashobora kukwemerera kwifashisha ibikoresho byabo by’ubushakashatsi? Mbese, mu karere utuyemo, haba hari inzu y’ibitabo ushobora kwifashisha bibaye ngombwa?

Dukoreshe Bibiliya, igikoresho cyacu cy’ibanze cy’ubushakashatsi

Niba ukora ubushakashatsi kugira ngo umenye icyo umurongo w’Ibyanditswe usobanura, hera kuri Bibiliya ubwayo.

Suzuma imirongo iwukikije. Ibaze uti ‘ni nde uyu murongo wandikiwe? Ni iki imirongo iwukikije igaragaza ku bihereranye n’impamvu yatumye wandikwa utyo cyangwa ku myifatire y’abantu bavugwa muri uwo murongo?’ Akenshi ibisobanuro nk’ibyo bishobora kudufasha gusobanukirwa umurongo runaka, kandi bigatuma disikuru tuzawukoreshamo igira ireme.

Urugero, akenshi umurongo wo mu Baheburayo 4:12, ukoreshwa mu kugaragaza ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo kugera abantu ku mutima no kugira ingaruka ku mibereho yabo. Imirongo iwukikije ituma turushaho gusobanukirwa uko ibyo bishoboka. Iyo mirongo ivuga ibyabaye ku Bisirayeli mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu mbere yo kwinjira mu gihugu Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu (Heb 3:7–4:13). “Ijambo ry’Imana,” ni ukuvuga isezerano ryayo ryo kujyana Abisirayeli ahantu h’uburuhukiro mu buryo buhuje n’isezerano yari yaragiranye na Aburahamu, ntiryari ryarapfuye; ryari rikiri rizima kandi ryendaga gusohozwa. Nta mpamvu n’imwe Abisirayeli bari bafite yo kutaryizera. Nyamara kandi, igihe Yehova yabavanaga mu Misiri akabageza ku Musozi Sinayi, agakomeza abajyana mu Gihugu cy’Isezerano, incuro nyinshi bagaragaje ko nta kwizera bari bafite. Bityo, binyuriye ku myifatire bagize mu birebana n’uburyo Imana yifashishije mu gusohoza ijambo ryayo, bagaragaje ibyari mu mitima yabo. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe ijambo ry’Imana ry’isezerano rishyira ahagaragara ibiri mu mitima y’abantu.

Suzuma impuzamirongo. Hari Bibiliya zigira impuzamirongo. Mbese, n’iyawe ni uko? Niba ari ko bimeze, izo mpuzamirongo zishobora kugufasha. Reba urugero rwo muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau. Muri 1 Petero 3:6 herekeza kuri Sara, havuga ko yari umugore w’intangarugero Abakristokazi bakwiriye kwigana. Impuzamurongo iturangira mu Itangiriro 18:12 ibishyigikira igaragaza ko “mu mutima” Sara yitaga Aburahamu umutware. Bityo, yagandukaga bimuvuye ku mutima. Uretse ibyo bisobanuro by’inyongera, impuzamirongo zishobora kukwerekeza ku mirongo igaragaza uko ubuhanuzi runaka bwa Bibiliya bwasohojwe, cyangwa ukuntu ibintu isezerano ry’Amategeko ryerekezagaho byasohojwe. Ariko kandi, uzibonera ko hari impuzamirongo zimwe na zimwe zidatanga bene ibyo bisobanuro. Zishobora kwerekeza gusa ku bitekerezo bisa n’ibyo muri uwo murongo cyangwa ku bisobanuro bifitanye isano n’abantu cyangwa ahantu bivugwa muri iyo mirongo.

Amagambo akoreshwa muri Bibiliya. Mu ndimi zimwe na zimwe, hari ibitabo biba bikubiyemo urutonde rw’amagambo akoreshwa muri Bibiliya. Bene ibyo bitabo bishobora kugufasha gutahura imirongo y’Ibyanditswe ifitanye isano n’ikibazo runaka ugiye gukoraho ubushakashatsi. Uko uzagenda ugenzura iyo mirongo, uzagenda ubona ibindi bisobanuro birambuye by’ingirakamaro. Uzibonera ubwawe “i[cy]itegererezo” cy’ukuri cyashyizweho mu Ijambo ry’Imana (2 Tim 1:13). Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau irimo urutonde rw’amagambo amwe n’amwe ayikubiyemo. Igitabo cyitwa Concordance complète gikubiyemo amagambo menshi kurushaho. Niba kiboneka mu rurimi uzi, kizakurangira imirongo yose ibonekamo buri jambo ryose ry’ingenzi ryo muri Bibiliya.

Kwitoza gukoresha ibindi bikoresho by’ubushakashatsi

Agasanduku kari ku ipaji ya 33 kagaragaza urutonde rw’ibindi bikoresho by’ubushakashatsi byateguwe n’“[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Mat 24:45-47). Ibyinshi muri byo bifite urutonde rw’ibikubiyemo, kandi ibyinshi bifite amarangiro mu mpera zabyo yateganyirijwe kugufasha kubona ibisobanuro ku ngingo zihariye. Ku mpera za buri mwaka, hari amarangiro y’ingingo zasohotse muri uwo mwaka asohoka mu Munara w’Umurinzi no muri Réveillez-vous!

Kwimenyereza ibisobanuro bitangwa muri izo mfashanyigisho za Bibiliya bishobora kwihutisha ubushakashatsi bwawe. Reka wenda tuvuge ko ushaka kumenya ibihereranye n’ubuhanuzi, inyigisho iyi n’iyi, imyifatire ya Gikristo cyangwa se uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Umunara w’Umurinzi ukunze kuba ukubiyemo ibyo ushaka kumenya. Réveillez-vous! ivuga ku bintu biba muri iki gihe hamwe n’ibibazo biriho, ikavuga ku madini, siyansi hamwe n’amoko y’abantu bo mu bihugu binyuranye. Igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, gikubiyemo ibisobanuro kuri buri nkuru ivugwa mu Mavanjiri, uko zagiye zikurikirana. Hari ibitabo bisuzuma ibitabo bya Bibiliya umurongo ku wundi, urugero nk’ibitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, hamwe n’imibumbe ibiri y’igitabo Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku Bantu Bose. Mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures, uzahasanga ibisubizo bishimishije by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya bibarirwa mu magana dukunze kubazwa mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Kugira ngo usobanukirwe neza andi madini, inyigisho zayo n’amateka yayo, wareba igitabo cyitwa L’humanité à la recherche de Dieu. Ibisobanuro bimwe na bimwe bihereranye n’amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe, wabisanga mu gatabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royanme de Dieu. Ushatse kumenya raporo y’amajyambere y’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu rwego rw’isi yose, wareba igazeti isohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya mbere Mutarama. Igitabo cyitwa Étude perspicace des Écritures gitanga ibisobanuro birambuye ku ngingo nyinshi zo muri Bibiliya no ku miterere y’uturere tuvugwa muri Bibiliya. Niba ukeneye ibisobanuro birambuye bihereranye n’abantu, uturere, ibintu, indimi cyangwa amateka afitanye isano na Bibiliya, icyo gitabo kizakubera isoko y’agahebuzo.

Igitabo “Index des publications de la Société Watch Tower.” Icyo gitabo cyanditswe mu ndimi zisaga 20, kizakuyobora ku bisobanuro biboneka mu bitabo byacu binyuranye. Kirimo irangiro ry’ingingo n’iry’imirongo y’Ibyanditswe. Mu gukoresha irangiro ry’ingingo, shaka aho ijambo ry’ingenzi rikubiye mu ngingo ushaka gusuzuma riri. Niba ushaka gukoresha irangiro ry’imirongo y’Ibyanditswe, shaka aho umurongo ushaka gusobanukirwa neza uboneka ku rutonde rw’imirongo yo mu Byanditswe. Niba hari ibisobanuro byatanzwe kuri iyo ngingo cyangwa kuri uwo murongo mu myaka yanditswe ku gifubiko cy’icyo gitabo, uzahasanga urutonde rw’ibitabo ushobora gushakiramo. Koresha ibisobanuro biboneka ku rupapuro rubanziriza irangiro ry’ingingo kugira ngo umenye impine z’amazina y’ibitabo. (Urugero, wifashishije ubwo buryo, uzasanga ko w99 1/3 15 yerekeza ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe 1999, ku ipaji ya 15.) Imitwe y’ingenzi, urugero nka “Raporo y’umurimo wo kubwiriza (Ministère du champ, rapports)” n’“Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho (Récits biographiques),” ishobora kugufasha mu gihe utegura ibiganiro bishishikaje uzatanga mu itorero.

Kubera ko gukora ubushakashatsi bishobora gutwara umuntu cyane, ni ngombwa ko waba maso ntibikurangaze. Komeza kuzirikana ko intego yawe ari iyo gushaka ibyo ukeneye kugira ngo usohoze inshingano iyi n’iyi. Niba igitabo Index kikwerekeje ku gitabo runaka, rambura ku ipaji weretswe, hanyuma wifashishe udutwe duto n’interuro zibanziriza za paragarafu kugira ngo ubone inkuru zihuje n’ibyo ukeneye. Niba ushakisha ibisobanuro ku murongo runaka wo muri Bibiliya, banza utahure aho uboneka ku ipaji woherejweho. Hanyuma, usuzume ibisobanuro biwukikije.

“Watchtower Library” kuri CD-ROM. Niba ushobora kubona orudinateri, ushobora kungukirwa no gusoma hamwe no gukora ubushakashatsi mu bitabo byacu wifashishije igikoresho cya orudinateri cyitwa Watchtower Library. N’iyo icyo gikoresho cy’ubushakashatsi cyaba kitaboneka mu rurimi rwawe, ushobora kungukirwa na cyo muri rumwe mu ndimi z’amahanga uzi, icyo gikoresho kibonekamo.

Ubundi bubiko bw’ibitabo bya Gikristo

Mu rwandiko rwa kabiri rwahumetswe Pawulo yandikiye Timoteyo, yasabye uwo musore kumuzanira ‘ibitabo; ariko cyane cyane iby’impu,’ akabimuzanira i Roma (2 Tim 4:13). Hari ibitabo bimwe na bimwe Pawulo yahaga agaciro kandi akabibika neza. Nawe ushobora kubigenza utyo. Mbese, waba ubika neza kopi zawe z’Umunara w’Umurinzi, iza Réveillez-vous!, n’iz’Umurimo Wacu w’Ubwami, kabone n’iyo zaba zaramaze gusuzumwa mu materaniro y’itorero? Niba ari uko ubigenza, ushobora kuzazifashisha ukora ubushakashatsi, kimwe n’ibindi bitabo bya Gikristo utunze. Hari amatorero menshi asigarana ibitabo bya Gikristo mu bubiko bwayo mu Nzu y’Ubwami. Ibyo bitabo bigirira akamaro abagize itorero bose, kubera ko babyifashisha iyo bari ku Nzu y’Ubwami.

Jya ubika udupapuro wakoreyeho ubushakashatsi

Jya utahura ibintu bishishikaje ushobora kuzifashisha uvuga kandi wigisha. Niba ubonye mu kinyamakuru inkuru cyangwa imibare runaka cyangwa urugero ushobora kuzifashisha mu murimo wo kubwiriza, jya ubikata ubivanemo cyangwa ubyandukure. Andika itariki n’umutwe w’icyo kinyamakuru ndetse wenda n’izina ry’umwanditsi cyangwa iry’umuyobozi wacyo. Mu materaniro y’itorero, jya wandika mu ncamake ibitekerezo n’ingero ushobora kwifashisha mu gusobanurira abandi ukuri. Mbese, waba warigeze gutekereza ku rugero rwiza ariko ukabura uburyo bwo guhita urukoresha ako kanya? Rwandike, hanyuma urushyire mu madosiye yawe. Iyo umaze igihe kirekire wifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, uba waramaze gutegura ibiganiro byinshi. Aho kujugunya impapuro wagiye ubiteguriraho, jya uzibika. Ubushakashatsi wakoze bushobora kuzagufasha nyuma y’igihe runaka.

Jya uganira n’abandi

Ushobora kwigira byinshi ku bandi. Igihe Luka yakusanyaga ibyo yanditse mu Ivanjiri ye, uko bigaragara ibyinshi mu byo yanditse yabibajije ababyiboneye n’amaso yabo (Luka 1:1-4). Birashoboka ko Umukristo mugenzi wawe yagufasha gusobanukirwa ikintu wihatiraga gukoraho ubushakashatsi. Nk’uko mu Befeso 4:8, 11-16 habivuga, Kristo yifashisha “impano bantu” (NW) mu kudufasha kurushaho “kumenya Umwana w’Imana.” Kubaza abantu b’inararibonye mu murimo w’Imana bishobora kutwungura ibitekerezo by’ingirakamaro. Kuganira n’abantu bishobora nanone kukumenyesha ibyo batekereza, kandi ibyo bishobora kugufasha gutegura disikuru y’ingirakamaro koko.

Suzuma ibyo wagezeho

Iyo ingano bazisaruye, barazihura bakazigosora. Ibyo ni na ko bimeze ku mbuto z’ubushakashatsi bwawe. Mbere yo kuzikoresha, ugomba kubanza kuzishungura, ugatandukanya ibitekerezo bifite agaciro n’ibitari ngombwa.

Niba uteganya kwifashisha ingingo runaka muri disikuru, jya wibaza uti ‘mbese koko, iyi ngingo yaba ifite ikintu cy’ingenzi yongera kuri disikuru yanjye? Cyangwa se, nubwo ishishikaje bwose, aho ntiyatuma abantu baterekeza ibitekerezo ku ngingo nari nkwiriye kuvugaho?’ Niba uteganya kwifashisha inkuru runaka ivuga ibintu biriho muri iki gihe cyangwa ibintu bihora bihindagurika bifitanye isano na siyansi cyangwa ubuvuzi, ugomba kureba neza ko ibyo ugiye kuvuga bihuje n’igihe tugezemo. Ujye uzirikana nanone ko hari ibintu byo mu bitabo byacu bya kera bishobora kuba byaravuguruwe; ku bw’ibyo, jya wifashisha ibisobanuro byatanzwe vuba kuri iyo ngingo.

Ni ngombwa kwitonda mu buryo bwihariye niba uhisemo gukusanya inkuru zo mu bitabo bitari iby’umuteguro. Ntukigere na rimwe wibagirwa ko Ijambo ry’Imana ari ryo kuri (Yoh 17:17). Yesu afite umwanya w’ingenzi mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Ku bw’ibyo, mu Bakolosayi 2:3 hagira hati “muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.” Suzuma imbuto z’ubushakashatsi bwawe ushingiye kuri ibyo. Mu birebana no gukora ubushakashatsi muri ibyo bitabo, jya wibaza uti ‘ese aho, uwanditse iyi nkuru ntiyaba yarayikabirije, akaba yarakekeranyaga gusa, cyangwa atararebaga kure? Mbese, ntiyaba yaranditswe kubera impamvu y’ubwikunde cyangwa iy’ubucuruzi? Mbese, ibindi bitabo byiyubashye byemeranya n’iyi nkuru? Ikirenze byose se, yaba ihuje n’ukuri kwa Bibiliya?’

Mu Migani 2:1-5, hadutera inkunga yo gukomeza gushakisha ubumenyi, gusobanukirwa no kujijuka, tukabishakisha nk’abashaka ‘ifeza, tubigenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe.’ Ibyo bikubiyemo gushyiraho imihati kandi bihesha ingororano zikungahaye. Gukora ubushakashatsi bisaba imihati, ariko bizagufasha gutahura icyo Imana itekereza ku bintu runaka, bizagufasha gukosora ibitekerezo bikocamye wari usanganywe, kandi bizatuma urushaho kugundira ukuri. Nanone bizatuma ibiganiro byawe birushaho kugira ireme, ku buryo uzajya wishimira kubitanga kandi biryohere abaguteze amatwi.

MU BIKORESHO BY’UBUSHAKASHATSI BIKURIKIRA, NI IBIHE UFITE?

  • Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau

  • Concordance complète

  • Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!

  • Comment raisonner à partir des Écritures

  • Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu

  • Étude perspicace des Écritures

  • Index des publications de la Société Watch Tower

  • Watchtower library kuri CD-ROM

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze