ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/10 p. 32
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Uko wakora ubushakashatsi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Igitabo gishya cy’ubushakashatsi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Utanga inama ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/10 p. 32

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki nakora mpuye n’ikibazo mu gihe nsoma Bibiliya, cyangwa mu gihe nkeneye inama ku kibazo mfite?

Mu Migani 2:1-5 twese hadutera inkunga yo ‘gukomeza gushaka’ gusobanukirwa no gushaka ubushishozi nk’uko twashaka “ubutunzi buhishwe.” Ibyo byumvikanisha ko twagombye gushyiraho umwete mu gihe dushaka ibisubizo by’ibibazo duhura na byo mu gihe dusoma Bibiliya, cyangwa iby’ibibazo runaka dufite. Ibyo twabikora dute?

Igitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kuva ku ipaji ya 33 kugeza ku ya 38, kigaragaza “uko wakora ubushakashatsi” wifashishije ibikoresho byagiye bitangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45). Ipaji ya 36 isobanura uko twakoresha igitabo cy’irangiro ry’ingingo n’imirongo y’Ibyanditswe byasuzumwe mu bitabo byacu (Index des publications de la Société Watch Tower). Ibyo bituma umuntu ashobora gukora ubushakashatsi yifashishije amagambo y’ingenzi cyangwa imirongo y’Ibyanditswe runaka, hanyuma akabona ibitabo yashakiramo. Nanone, dushobora gukoresha “Irangiro ry’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi” riboneka mu igazeti yo kwigwa isohoka mu kwezi k’Ukuboza. Ujye wihangana mu gihe ushaka igisubizo cy’ikibazo runaka cyangwa ubuyobozi ukeneye. Wibuke ko uzaba ushaka “ubutunzi buhishwe,” kandi kububona bikaba bisaba igihe n’imihati.

Birumvikana ko hari ingingo n’imirongo y’Ibyanditswe ibitabo byacu bitagize icyo bivugaho. Ikindi kandi, naho twaba twaragize icyo tuvuga ku murongo runaka wo muri Bibiliya, dushobora kuba tutaragize icyo tuvuga ku kibazo ufite. Byongeye kandi, hari inkuru zo muri Bibiliya zituma havuka ibibazo kubera ko zitavuze buri kantu kose. Bityo rero, ntidushobora kubona ibisubizo bya buri kibazo cyose kivutse. Igihe bigenze bityo, twagombye kwirinda gutangira gukekeranya ku bintu tudashobora kubonera ibisubizo, uretse igihe twaba dushaka ko havuka “ibibazo by’urudaca, aho kugira ngo hagire ikintu gifitanye isano no kwizera gitangwa giturutse ku Mana” (1 Tim 1:4; 2 Tim 2:23; Tito 3:9). Ibiro by’ishami cyangwa ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova ntibishobora gusuzuma ibibazo byose bitigeze bigira icyo bivugwaho mu bitabo byacu kandi ngo bibisubize. Dushobora kwishimira ko Bibiliya itumenyesha ibintu bihagije bishobora kutuyobora mu buzima bwacu, ariko nanone ntitubwire buri kantu kose kugira ngo natwe tugaragaze ko twizera koko Imana yayanditse.—Reba igitabo Egera Yehova, ku ipaji ya 185-187.

Wakora iki se mu gihe ukoze ubushakashatsi ku kibazo ufite ariko ntubone igisubizo ukeneye? Ntugatinye kwegera umuntu muhuje ukwizera ukuze mu buryo bw’umwuka, urugero nk’umusaza w’itorero. Abo Bakristo bafite ubumenyi buhagije kuri Bibiliya kandi ni inararibonye ku birebana n’imibereho ya gikristo. Ubufasha bazaguha ku birebana n’ikibazo ufite cyangwa umwanzuro ugiye gufata, buzaba buhuje neza n’ibyo ukeneye kubera ko bakuzi, bakaba bari hafi yawe kandi bazi imimerere urimo. Ntuzigere kandi wibagirwa gusenga Yehova umubwira ibibazo ufite, kandi umusaba kuyobora ibitekerezo byawe binyuze ku mwuka wera we, “kuko Yehova ari we utanga ubwenge . . . n’ubushishozi.”—Imig 2:6; Luka 11:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze