Utanga inama ute?
Ese hari umuntu wigeze kugusaba inama? Urugero, ese hari uwigeze akubaza ati “nkore iki? Ese ko bantumiye njyeyo? Ese nkore kariya kazi? Ese ndambagizanye n’uyu muntu?”
Abantu b’imitima itaryarya bashobora kugusaba ngo ubafashe gufata imyanzuro, ni ukuvuga imyanzuro ishobora kugira ingaruka ku mishyikirano bafitanye n’incuti zabo, abagize umuryango wabo ndetse n’iyo bafitanye na Yehova. Ni iki uzashingiraho ubasubiza? Ubusanzwe ubigenza ute iyo utanga inama? Umuntu akugishije inama ku kibazo runaka, cyaba icyoroheje cyangwa igikomeye, ni ngombwa kuzirikana inama iri mu Migani 15:28 hagira hati “umutima w’umukiranutsi uratekereza mbere yo gusubiza.” Nimucyo dusuzume ukuntu amahame atanu yo muri Bibiliya akurikira yafasha umuntu mu gihe atanga inama.
1 Jya ubanza umenye neza uko ibintu bimeze.
“Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.”—IMIG 18:13.
Kugira ngo duhe umuntu inama nziza, tugomba gusobanukirwa imimerere arimo n’uko abona ibintu. Reka dufate urugero: umuntu aguhamagaye akakubaza inzira nziza yamugeza iwawe, ni iki wagombye kubanza kumenya mbere yo kumurangira? Ese wamubwira inzira anyuramo utabanje kumenya aho ari? Birumvikana ko utabikora. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo uhe umuntu inama nziza, bisaba ko ubanza gusobanukirwa “aho ari,” ni ukuvuga imimerere arimo n’uko abona ibintu. Ese aho ntihaba hari ibintu utazi ku birebana n’imimerere arimo, wagombye gushingiraho umuha inama? Mu gihe tutazi neza imimerere umuntu arimo, dushobora kumuha inama yatuma arushaho kujya mu rujijo.—Luka 6:39.
Jya umenya aho yagejeje akora ubushakashatsi. Nanone byaba byiza ubajije umuntu uje kukugisha inama ibibazo nk’ibi: “utekereza ko ari ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha?” “Ibyiza n’ibibi by’umwanzuro uteganya gufata ni ibihe?” “Ni ubuhe bushakashatsi wakoze?” “Ni izihe nama abandi baguhaye, urugero nk’abasaza b’itorero, ababyeyi bawe cyangwa ukwigisha Bibiliya?”
Ibisubizo azaduha bizadufasha kumenya imihati yashyizeho ashaka igisubizo cy’ikibazo afite. Nanone kandi, tuzamuha inama tuzirikana izo abandi bamaze kumuha. Dushobora no gutahura niba uwo muntu ashaka umugira inama ihuje n’‘ibyo amatwi ye yifuza kumva.’—2 Tim 4:3.
2 Ntukihutire gusubiza.
“Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga.”—YAK 1:19.
Dushobora kwihutira gusubiza tutabitewe n’intego mbi. Ariko ntibyaba ari byiza, cyane cyane mu gihe tuganira ku kintu tutakoreye ubushakashatsi mu buryo bunonosoye. Mu Migani 29:20 hagira hati “ese wigeze kubona umuntu uhubuka mu byo avuga? Umupfapfa yagira ibyiringiro kumurusha.”
Ujye ufata umwanya ugenzure neza ko inama utanga ihuje n’ubwenge buva ku Mana. Ibaze uti “ese inama ngiye gutanga ishingiye ku mitekerereze y’iyi si n’‘umwuka wayo’” (1 Kor 2:12, 13)? Wibuke ko kugira intego nziza byonyine bishobora kuba bidahagije. Igihe intumwa Petero yari amaze kumenya ko Yesu yari kubabazwa kandi akicwa, yamugiriye inama ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.” Ni iki imyifatire ya Petero itwigisha? Itwigisha ko n’umuntu ufite umutima utaryarya atitonze ashobora gushyigikira ‘ibitekerezo by’abantu’ aho gushyigikira ‘iby’Imana’ (Mat 16:21-23). Ni iby’ingenzi rero ko tubanza gutekereza mbere yo kuvuga. N’ubundi kandi, ibyo tuzi ni bike cyane ugereranyije n’ubwenge bw’Imana.—Yobu 38:1-4; Imig 11:2.
3 Ujye wicisha bugufi ukurikize Ijambo ry’Imana.
“Nta cyo nkora nibwirije, ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.”—YOH 8:28.
Ese uzavuga uti “iyo nza kuba wowe, mba . . . ”? Nubwo waba wumva wahita usubiza ikibazo ubajijwe, byaba byiza wiganye urugero rwa Yesu mu birebana no kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Yari afite ubwenge bwinshi kandi yari inararibonye kuruta undi muntu wese; ariko kandi, yaravuze ati ‘sinavuze ibyo nibwirije, ahubwo Data ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga’ (Yoh 12:49, 50). Inyigisho za Yesu n’inama ze byahoraga bishingiye ku byo Se ashaka.
Urugero, muri Luka 22:49 havuga ko igihe bari bagiye gufata Yesu, abigishwa be bamubajije niba baragombaga kurwana. Umwe muri bo yakoresheje inkota. Zirikana ko inkuru ihuje n’iyo iboneka muri Matayo 26:52-54, ivuga ko no muri iyo mimerere, Yesu yafashe igihe asobanurira uwo mwigishwa we icyo Yehova ashaka. Kubera ko Yesu yari azi amahame aboneka mu Ntangiriro 9:6, akamenya n’ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 22 n’ubwo muri Yesaya 53, yashoboye gutanga inama irangwa n’ubwenge, kandi nta gushidikanya ko yarokoye ubuzima, ikanashimisha Yehova.
4 Jya ukoresha ibitabo byacu ufite mu bubiko.
“Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?”—MAT 24:45.
Yesu yashyizeho itsinda ry’umugaragu wizerwa, ritanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka by’ingirakamaro. Ese iyo utanga inama n’amabwiriza arebana n’ibibazo bikomeye, ujya ufata umwanya wo gukora ubushakashatsi bunonosoye mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya?
Ibikoresho byo gukora ubushakashatsi (urugero nka Index des publications de la Société Watch Tower, hamwe na Watchtower Librarya) birimo ingingo nyinshi zishobora kudufasha. Kwirengagiza ibintu by’agaciro biboneka muri ibyo bitabo, byaba ari ikosa! Harimo imitwe y’ibiganiro ibarirwa mu bihumbi n’ingingo nyinshi byafasha umuntu ushaka inama. Ese uzi gufasha abandi gushaka amahame ashingiye kuri Bibiliya no gutekereza ku Ijambo ry’Imana? Nk’uko ikarita ishobora gufasha umuntu kumenya agace aherereyemo kandi ikamuyobora, ni ko n’ibikoresho byo gukora ubushakashatsi bishobora kumufasha kumenya inzira arimo n’uko yakomeza kugendera mu nzira y’ubuzima.
Hari abasaza benshi batoje ababwiriza kujya bakora ubushakashatsi bifashishije ibyo bikoresho, bityo bagafasha abavandimwe na bashiki babo gutekereza ku Byanditswe. Ibyo bifasha ababwiriza kumenya uko bakwitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi, bikanabatoza gukora ubushakashatsi no gufata imyanzuro ihuje n’ibivugwa mu bitabo Yehova aduha. Bituma ‘bagira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.’—Heb 5:14.
5 Jya wirinda gufatira abandi imyanzuro.
“Buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”—GAL 6:5.
Amaherezo, buri wese aba agomba kwihitiramo inama azakurikiza. Twese Yehova aduha umudendezo wo guhitamo kuyoborwa n’amahame ye cyangwa kutayoborwa na yo (Guteg 30:19, 20). Hari imimerere iba isaba ko umuntu agenzura amahame atandukanye ya Bibiliya, ariko amaherezo usaba inama ni we uba ugomba kwifatira umwanzuro. Nanone dukurikije uko ikibazo giteye cyangwa ikigero udusaba inama arimo, dushobora kwibaza tuti “ese koko ni jye ukwiriye kumufasha muri iki kibazo?” Hari ibibazo biba bikwiriye kubwirwa abasaza b’itorero, cyangwa niba ushaka inama akiri muto, akaba akwiriye kuyisaba ababyeyi be.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Watchtower Library kuri CD-ROM iboneka mu ndimi 39. Igitabo Index des publications de la Société Watch Tower kiboneka mu ndimi zisaga 45.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Icyo mwakora muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango
Kuki muri gahunda yanyu y’icyigisho mutateganya gukora ubushakashatsi kugira ngo mubone ibisubizo by’ibibazo abantu baherutse kubabaza? Ni izihe ngingo n’amahame ya Bibiliya ushobora kubona byafasha ababajije ibyo bibazo? Urugero, tuvuge ko hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wakubajije niba ashobora kurambagizanya n’umuntu runaka. Mu gihe ukoresha ibikoresho byo gukora ubushakashatsi (urugero nk’igitabo Index cyangwa Watchtower Library), ujye ubanza urebe ingingo ihuje cyane n’icyo kibazo. Urugero, muri Index ushobora gushaka ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kurambagiza” cyangwa “Ishyingiranwa,” hanyuma ugashaka ingingo zungirije zerekeza cyane ku kibazo afite. Mu gihe ubonye umutwe mukuru, jya ureba niba hatanditse ngo “Reba nanone,” kuko bishobora kukwerekeza ku ngingo ukeneye gukoraho ubushakashatsi.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Dushobora gutanga inama nziza kandi tukazihabwa tubikesheje ibyo Yehova aduha binyuze ku muteguro we. Mu Mubwiriza 12:11 hagira hati “amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho, kandi abakusanya amagambo y’ubwenge bameze nk’imisumari ikwikiye; yatanzwe n’umwungeri umwe.” Kimwe n’ “ibihosho,” ni ukuvuga inkoni isongoye bakoreshaga mu kuyobora amatungo atwara imizigo, inama zuje urukundo kandi nziza ziyobora abantu b’imitima itaryarya mu nzira nziza. “Imisumari ikwikiye” ikomeza inzu. Mu buryo nk’ubwo, gutanga inama nziza bishobora gutuma uyihabwa afata imyanzuro myiza kandi ihamye. Abanyabwenge bishimira gukurikiza ‘amagambo yakusanyijwe’ cyangwa inama zirangwa n’ubwenge z’ “umwungeri” wabo “umwe,” ari we Yehova.
Jya wigana Umwungeri wacu mu gihe utanga inama. Gutega umuntu amatwi no kumuha inama z’ingirakamaro igihe cyose tubishoboye, nta ko bisa. Nidutanga inama zishingiye ku mahame yo muri Bibiliya, zizaba ari inama nziza kandi zishobora kuzahesha uzihawe ubuzima bw’iteka.