IGICE CYO KWIGWA CYA 28
INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe
Kuki dukeneye kugisha inama?
“Ubwenge bufitwe n’abagisha inama.”—IMIG. 13:10.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kigaragaza ibyo twakora kugira ngo inama abandi batugiriye zitugirire akamaro mu buryo bwuzuye.
1. Twakora iki kugira ngo imyanzuro dufata n’ibyo duteganya gukora bigende neza? (Imigani 13:10; 15:22)
TWESE twifuza gufata imyanzuro myiza ituma tugira icyo tugeraho. Ijambo ry’Imana ritubwira ko kugira ngo tubigereho, dukwiriye kugisha abandi inama.—Soma mu Migani 13:10; 15:22.
2. Yehova adusezeranya iki?
2 Birumvikana ko uwatugira inama nziza kurusha izindi ari Papa wacu, Yehova. Adusezeranya ko azadufasha agira ati: “Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zab. 32:8). Ayo magambo atwereka ko Yehova atatugira inama gusa muri rusange, ahubwo agira inama buri muntu ku giti cye, akanamufasha kumenya uko yazishyira mu bikorwa.
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Muri iki gice, turi burebe uko Bibiliya idufasha gusubiza ibi bibazo bine: (1) Ni iyihe mico ngomba kuba mfite kugira ngo inama ngiriwe zingirire akamaro? (2) Ni nde wangira inama nziza? (3) Nagaragaza nte ko nifuza ko abandi bangira inama? (4) Kuki ngomba kwirinda gusaba abandi ngo bamfatire imyanzuro?
NI IYIHE MICO NGOMBA KUBA MFITE?
4. Niba twifuza ko inama tugiriwe zitugirira akamaro, ni iyihe mico tugomba kuba dufite?
4 Kugira ngo inama abandi batugiriye zitugirire akamaro, tugomba kuba dufite umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Dukwiriye kumenya ko abandi bashobora kudufasha gufata imyanzuro myiza mu gihe duhuye n’ibintu tudasobanukiwe neza cyangwa tutazi. Ubwo rero, tudafite umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya, Yehova ntiyadufasha. Ibyo byatuma inama dusoma mu Ijambo rye, nta cyo zitumarira (Mika 6:8; 1 Pet. 5:5). Ariko iyo twicisha bugufi kandi tukiyoroshya, twihutira kumva inama zo muri Bibiliya no kuzikurikiza.
5. Ni ibihe bintu Umwami Dawidi yari yaragezeho byashoboraga gutuma aba umwibone?
5 Reka turebe amasomo twavana ku Mwami Dawidi. Ibintu yari yaragezeho byashoboraga gutuma aba umwibone. Mbere y’uko aba umwami, abantu bari bazi ko azi gucuranga cyane. Bigeze no kumusaba ngo ajye acurangira umwami (1 Sam. 16:18, 19). Yehova amaze gutoranya Dawidi ngo azabe ari we uba umwami, yamuhaye umwuka wera utuma agira imbaraga nyinshi (1 Sam. 16:11-13). Abantu baramushimye cyane kubera ko yari yishe abanzi babo, harimo n’Umufilisitiya wari igihangange witwaga Goliyati (1 Sam. 17:37, 50; 18:7). Iyo Dawidi aza kuba yari umwibone, yari gutekereza ko ubwo yashoboye gukora ibyo bintu byose, adakeneye uwamugira inama. Ariko Dawidi yicishaga bugufi.
6. Ni iki kitwemeza ko Dawidi yabaga yiteguye kugirwa inama? (Reba n’ifoto .)
6 Dawidi amaze kuba umwami, yakomeje kugira incuti zimugira inama (1 Ngoma 27:32-34). Ibyo ntibitangaje kubera ko na mbere y’uko aba umwami, buri gihe yabaga yiteguye ko abandi bamugira inama. Abagabo si bo bonyine bamugiraga inama, ahubwo yanemeye inama yagiriwe n’umugore witwaga Abigayili. Abigayili yari yarashakanye na Nabali, akaba yari umugabo w’umwibone, w’indashima kandi utubaha abandi. Icyakora Dawidi yicishije bugufi, yumvira inama Abigayili yamugiriye kandi byatumye adakora ikosa rikomeye.—1 Sam. 25:2, 3, 21-25, 32-34.
Umwami Dawidi yicishije bugufi yemera inama yari agiriwe na Abigayili kandi arayikurikiza (Reba paragarafu ya 6)
7. Ni ayahe masomo twavana kuri Dawidi? (Umubwiriza 4:13) (Reba n’amafoto.)
7 Hari amasomo twavana ku byabaye kuri Dawidi. Urugero, dushobora kuba dufite ubuhanga bwihariye, cyangwa se mu rugero runaka tukaba dufite inshingano yo kuyobora abandi. Niyo byaba ari uko bimeze, ntidukwiriye gutekereza ko tuzi ibintu byose ku buryo tudakeneye uwatugira inama. Nanone kimwe na Dawidi, dukwiriye kwemera inama nziza yose tugiriwe, uwayitugira uwo ari we wese. (Soma mu Mubwiriza 4:13.) Nitubikora, bishobora kuturinda gukora amakosa akomeye yaduteza ibibazo akanabiteza abandi.
Dukwiriye kwemera inama nziza yose tugiriwe, uwayitugira uwo ari we wese (Reba paragarafu ya 7)c
NI NDE WANGIRA INAMA NZIZA?
8. Kuki Yonatani ari we wari ukwiriye kugira inama Dawidi?
8 Reka turebe irindi somo twavana kuri Dawidi. Yagishaga inama abantu bakunda Yehova kandi basobanukiwe neza ikibazo yabaga ahanganye na cyo. Urugero, igihe yashakaga kumenya niba Umwami Sawuli yakwemera ko bongera kubana amahoro, yumviye inama yagiriwe n’umuhungu wa Sawuli witwaga Yonatani. Kuki Yonatani yamugiriye inama nziza? Ni ukubera ko yari incuti ya Yehova kandi akaba yari azi neza Sawuli (1 Sam. 20:9-13). Ibyo bitwigisha iki?
9. Ni nde twagombye kugisha inama? Tanga urugero. (Imigani 13:20)
9 Mu gihe dukeneye kugisha inama, byaba byiza tuyigishije umuntu ukunda Yehova cyane kandi usobanukiwe neza ibibazo dufite.a (Soma mu Migani 13:20.) Reka dufate urugero rw’umuvandimwe wifuza gushaka uwo bazabana ukwiriye. Ni nde wamugira inama nziza? Aramutse agishije inama incuti ye itarashaka, yamugira inama nziza ari uko iyo nama ishingiye ku mahame yo muri Bibiliya. Ariko birashoboka ko uwo muvandimwe yarushaho kubona inama nziza, aramutse abajije umugabo n’umugore bamaze igihe bashakanye, bamuzi neza kandi bakunda Yehova cyane. Bashobora kumugira inama zishingiye kuri Bibiliya kandi bakamubwira ibindi bintu byabafashije kugira urugo rwiza.
10. Ni iki tugiye gusuzuma?
10 Tumaze gusuzuma imico ibiri tugomba kuba dufite kugira ngo inama tugiriwe zitugirire akamaro. Nanone twabonye umuntu watugira inama nziza. Ubu noneho tugiye gusuzuma impamvu tugomba kugaragaza ko inama twagiriwe twari tuyikeneye koko. Nanone kandi turi burebe niba bikwiriye ko twasaba abandi ngo badufatire imyanzuro.
NAGARAGAZA NTE KO NARI NKENEYE KO ABANDI BANGIRA INAMA?
11-12. (a) Ni iki dukwiriye kwirinda gukora? (b) Ni iki Umwami Rehobowamu yakoze igihe yagombaga gufata umwanzuro ukomeye?
11 Hari igihe umuntu agisha inama ariko mu by’ukuri ashaka kumenya niba hari uwo bemeranya ku myanzuro yamaze gufata. Rwose umuntu nk’uwo ntaba yifuza kugisha inama. Akwiriye gukura amasomo ku byabaye ku Mwami Rehobowamu.
12 Rehobowamu ni we wabaye umwami wa Isirayeli papa we Salomo amaze gupfa. Icyo gihe Abisirayeli bari abakire, ariko bumvaga ko Salomo yabavunishaga. Ni yo mpamvu bagiye kureba Rehobowamu baramwinginga ngo aborohereze imirimo bakoreshwaga. Rehobowamu yabasabye ko bamuha igihe kugira ngo abanze atekereze ku mwanzuro yari akwiriye gufata. Yabanje kugisha inama abantu bakuze bahoze bakorana na Salomo, kandi ibyo yari akoze byari byiza (1 Abami 12:2-7). Icyakora yanze kumvira inama bamugiriye. Ni iki gishobora kuba cyarabiteye? Ese yaba yari yamaze gufata umwanzuro w’icyo yari bukore, akaba yari ategereje gusa kubona abamushyigikira? Niba ari byo, yabonye abamushyigikira igihe yagishaga inama abasore bari incuti ze (1 Abami 12:8-14). Igisubizo yahaye Abisirayeli, cyari gihuje n’inama abasore bamugiriye. Ibyo byatumye abantu benshi bigomeka, maze abigometse bitoranyiriza undi mwami, kandi Rehobowamu yakomeje guhura n’ibibazo.—1 Abami 12:16-19.
13. Twagaragaza dute ko inama tugisha tuyikeneye koko?
13 Ibyabaye kuri Rehobowamu bitwigisha iki? Mu gihe tugishije inama, dukwiriye kugaragaza ko twari tuyikeneye koko. Twabigaragaza dute? Dushobora kwibaza tuti: “Ese iyo ngishije inama, inama bangiriye mpita nyanga kubera ko idahuje n’ibyo nifuza?” Reka dufate urugero.
14. Mu gihe tugiriwe inama, ni iki tugomba kwibuka? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)
14 Tuvuge ko umuvandimwe yabonye akazi kazajya kamuhemba amafaranga menshi. Mbere yo kukemera abanje kugisha inama umusaza w’itorero. Uwo muvandimwe amubwiye ko ako kazi kazatuma amara igihe kirekire atari kumwe n’abagize umuryango we. Uwo musaza w’itorero yibukije uwo muvandimwe ihame ryo muri Bibiliya rivuga ko inshingano ye y’ibanze ari ugufasha abagize umuryango we kuba incuti za Yehova (Efe. 6:4; 1 Tim. 5:8). Reka tuvuge ko uwo muvandimwe adahise yemera inama umusaza w’itorero yamugiriye, ahubwo agakomeza kugisha inama abandi bavandimwe, kugeza igihe aboneye umubwira ko ashobora kwemera ako kazi. Ese koko uwo muvandimwe yaba yashakaga uwamugira inama cyangwa yari yamaze gufata mwanzuro ahubwo akaba yari arimo gushaka uwamushyigikira? Tugomba kwibuka ko umutima wacu ushukana (Yer. 17:9). Rimwe na rimwe dushobora kugirwa inama ntituyikunde, ariko mu by’ukuri ari yo twari dukeneye.
Ese koko tuba dushaka uwatugira inama, cyangwa tuba twishakira gusa umuntu udushyigikiye ku mwanzuro twamaze gufata? (Reba paragarafu ya 14)
ESE NKWIRIYE GUSABA ABANDI NGO BAMFATIRE IMYANZURO?
15. Ni iki tugomba kwirinda gukora, kandi se kubera iki?
15 Buri wese muri twe aba agomba kwifatira imyanzuro (Gal. 6:4, 5). Nk’uko twabibonye, mbere y’uko umuntu w’umunyabwenge afata umwanzuro, abanza gushakisha inama mu Ijambo ry’Imana cyangwa akagisha inama abantu bakunda Yehova. Icyakora tugomba kuba maso kugira ngo tudasaba abandi kudufatira imyanzuro. Hari abashobora kubikora badaciye ku ruhande, wenda bakabaza umuntu bizera bati: “Uramutse ufite ikibazo nk’icyanjye wakora iki?” Abandi bo babikora mu mayeri, bakigana umwanzuro undi muntu yafashe batabanje no kuwutekerezaho.
16. Ni ikihe kibazo cyari mu itorero ry’i Korinto ku birebana no kurya inyama zatambiwe ibigirwamana kandi se Abakristo bagombaga gufata uwuhe mwanzuro? (1 Abakorinto 8:7; 10:25, 26)
16 Nanone tekereza ku mwanzuro Abakristo b’i Korinto bo mu kinyejana cya mbere bagombaga gufata ku birebana no kurya inyama zishobora kuba zari zatambiwe ibigirwamana. Pawulo yandikiye abo Bakristo ati: “Tuzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze kandi ko hari Imana imwe gusa y’ukuri” (1 Kor. 8:4). Ayo magambo yatumye Abakristo bamwe bo muri iryo torero batekereza ko bashobora kurya inyama baguze mu isoko nubwo zishobora kuba zari zatambiwe ibigirwamana. Abandi bo bumvaga ko badashobora kurya izo nyama kuko kuzirya byari gutuma imitima nama yabo ibacira urubanza. (Soma mu 1 Bakorinto 8:7; 10:25, 26.) Buri wese ku giti cye, ni we wagombaga kwifatira umwanzuro w’icyo yakora. Pawulo ntiyigeze agira Abakristo b’i Korinto inama yo gufatira abandi imyanzuro cyangwa ngo bajye bigana ibyo abandi bakoze. Buri wese muri bo ‘Imana yari kuzamubaza ibyo yakoze.’—Rom. 14:10-12.
17. Byagenda bite turamutse twiganye imyanzuro abandi bafashe tutabanje gutekereza? Tanga urugero. (Reba n’amafoto.)
17 Ese muri iki gihe ibintu nk’ibyo byabaho bite? Reka dufate urugero rw’ibirebana n’uduce duto tuvanwa mu bice by’ingenzi bigize amaraso. Buri Mukristo agomba kwifatira umwanzuro wo kutwemera cyangwa kutwanga.b Dushobora kuba tudasobanukiwe neza ibirebana n’utwo duce, ariko ni twe tugomba kwifatira umwanzuro (Rom. 14:4). Turamutse dufashe umwanzuro twiganye abandi, bishobora gutuma umutima nama wacu udakora neza. Dushobora gutoza umutima nama wacu cyangwa se tugatuma urushaho gukora neza ari uko gusa tuwukoresheje (Heb. 5:14). None se ubwo ni ryari twagombye kugisha inama Umukristo ukunda Yehova? Ni mu gihe twakoze ubushakashatsi, ariko tukaba tugikeneye umuntu udufasha gusobanukirwa ukuntu amahame yo muri Bibiliya afitanye isano n’ikibazo dufite.
Twagombye kugisha inama ari uko gusa twamaze gukora ubushakashatsi (Reba paragarafu ya 17)
KOMEZA KUGISHA INAMA
18. Ni iki Yehova yaduhaye?
18 Yehova yagaragaje ko adufitiye icyizere cyinshi aturekera uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro. Yaduhaye Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Nanone yaduhaye incuti zidufasha gusobanukirwa uko twakurikiza amahame ya Bibiliya. Ibyo bigaragaza ko atwitaho kuko ari Papa wacu udukunda (Imig. 3:21-23). None se twe twakora iki ngo tugaragaze ko tumushimira?
19. Twakora iki ngo dukomeze gushimisha Yehova?
19 Tekereza kuri ibi: Ababyeyi bashimishwa cyane no kubona abana babo bakura, bakaba abagaragu ba Yehova b’abanyabwenge kandi bafasha abandi. Yehova na we ashimishwa cyane no kubona twihatira kurushaho kuba Abakristo beza bagisha inama, kugira ngo dufate imyanzuro igaragaza ko tumukunda.
INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we
a Hari igihe Abakristo bashobora kugisha inama abantu badasenga Yehova ariko babigiranye amakenga. Bashobora kubagisha inama ku birebana n’amafaranga, kwivuza cyangwa ku bindi bintu.
b Niba ushaka ibindi bisobanuro kuri iyi ngingo, reba igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, ku isomo rya 39 ku ngingo ya 5 n’ahavuga ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro.”
c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umusaza w’itorero ari kugira inama umusaza mugenzi we ku birebana n’amagambo aherutse kuvuga bari mu nama.