ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nyakanga pp. 8-13
  • Uko wagira abandi inama nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wagira abandi inama nziza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • MU GIHE UMUNTU ADUSABYE KO TUMUGIRA INAMA
  • MU GIHE TUGOMBA KUGIRA INAMA UMUNTU ATARI WE WABIDUSABYE
  • KUGIRA ABANDI INAMA MU GIHE GIKWIRIYE NO MU BURYO BWIZA
  • KOMEZA KUGIRA ABANDI INAMA KANDI NAWE WEMERE IZO BAKUGIRA
  • Kuki dukeneye kugisha inama?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Jya usaba abasaza bagufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ese inama utanga ‘zishimisha umutima’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Jya wumva “amagambo y’abanyabwenge”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nyakanga pp. 8-13

IGICE CYO KWIGWA CYA 29

INDIRIMBO YA 87 Nimuze muhumurizwe

Uko wagira abandi inama nziza

“Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.”—ZAB. 32:8.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigaragaza uko twagira abandi inama nziza.

1. Ni nde ugomba kugira abandi inama? Sobanura.

ESE wishimira kugira abandi inama? Hari abo byorohera. Abandi bo birabagora cyangwa bikabatera ubwoba. Uko byagenda kose, hari igihe biba ngombwa ko tugira abandi inama. Kubera iki? Yesu yavuze ko urukundo ari rwo rwari kuranga abigishwa be b’ukuri (Yoh. 13:35). Kimwe mu bintu twakora ngo tugaragaze ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu, ni ukubagira inama mu gihe ari ngombwa. Nanone Bibiliya ivuga ko iyo tugiriye abandi “inama zivuye ku mutima,” bituma turushaho “kuba incuti.”—Imig. 27:9.

2. Ni iki abasaza baba bagomba gukora, kandi se kubera iki? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Gutanga inama mu materaniro yo mu mibyizi.”)

2 Abasaza ni bo by’umwihariko bagomba kumenya uko bagomba kugira abandi inama nziza. Yehova na Yesu, babahaye inshingano yo kwita ku itorero (1 Pet. 5:​2, 3). Kimwe mu byo bakora kugira ngo baryiteho, ni ugutanga disikuru zirimo inama zishingiye kuri Bibiliya. Nanone baba bagomba kugira inama buri muntu ku giti cye. Bagomba no gufasha abantu baretse gukorera Yehova bakagaruka mu itorero. None se abasaza, ndetse natwe twese, twakora iki ngo tujye tugira abandi inama nziza?

Uhagarariye amateraniro yo mu mibyizi ari gukoresha agatabo “Itoze gusoma no kwigisha” kugira ngo agire inama umunyeshuri kandi amushimire.

Gutanga inama mu materaniro yo mu mibyizi

Iyo umuntu amaze gutanga ikiganiro kigenewe abanyeshuri mu materaniro yo mu mibyizi, uhagarariye amateraniro ashobora kumugira inama. Mu gihe umunyeshuri ari gutanga ikiganiro cye, uhagarariye amateraniro aba ari gukurikirana uko yubahiriza ingingo yasabwe kuzuza.

Iyo arangije gutanga ikiganiro cye, amushimira abivanye ku mutima. Mu gihe abona ari ngombwa, amugira inama zidaciye ku ruhande ariko abigiranye amakenga, zigaragaza ukuntu umunyeshuri yarushaho kubahiriza ingingo yahawe. Izo nama zifasha uwo muntu watanze ikiganiro, zikanafasha abaje mu materaniro bose.—Imig. 27:17.

3. (a) Ni iki cyadufasha kumenya uko twagira abandi inama nziza? (Yesaya 9:6; reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Jya wigana Yesu mu gihe ugira abandi inama.”) (b) Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?

3 Ikintu cyadufasha kumenya uko twajya tugira abandi inama nziza, ni ukwiyigisha inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bagiriye abandi inama nziza. Urugero, Yesu ni we buri gihe watangaga inama nziza cyane. Rimwe mu mazina ye y’icyubahiro ni “Umujyanama Uhebuje.” (Soma muri Yesaya 9:6.) Muri iki gice, turi burebe icyo twakora mu gihe umuntu adusabye ko tumugira inama, turebe n’icyo twakora mu gihe tugomba kugira umuntu inama atari we wabidusabye. Nanone kandi, turi burebe akamaro ko kugira abandi inama mu gihe gikwiriye no mu buryo bwiza.

Jya wigana Yesu mu gihe ugira abandi inama

Reka turebe bimwe mu bintu byatumaga Yesu aba “Umujyanama Uhebuje,” turebe n’uko twamwigana.

  • Yabaga azi ibyo agomba kuvuga. Buri gihe Yesu yabaga azi ibintu bikwiriye yavuga, kubera ko inama ze yazishingiraga ku bwenge buturuka kuri Yehova, aho kwishingikiriza ku bwenge bwe. Yabwiye abigishwa be ati: “Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira.”—Yoh. 14:10.

    Icyo bitwigisha: Nubwo twaba dufite imyaka myinshi kandi tuzi ibintu byinshi, tugomba gukora uko dushoboye kose inama tugira abandi zikaba zishingiye ku Ijambo ry’Imana, aho gushingira ku bitekerezo byacu.

  • Yabaga azi igihe cyo gutanga inama. Ibintu byose abigishwa be bari bakeneye kumenya ntiyabibabwiriye icyarimwe. Ahubwo yategerezaga igihe gikwiriye akaba ari bwo abagira inama kandi na bwo akababwira gusa ibyo azi ko bashobora gusobanukirwa.—Yoh. 16:12.

    Icyo bitwigisha: Mu gihe tugira inama umuntu, tuba tugomba gutegereza igihe gikwiriye akaba ari bwo ‘tuvuga’ (Umubw. 3:7). Turamutse tubwiye umuntu ibintu byinshi cyane, ashobora kubura icyo afata n’icyo areka, hanyuma agacika intege. Ubwo rero, byaba byiza tumubwiye gusa ibyo akeneye kumenya byamufasha guhangana n’ikibazo afite.

  • Yubahaga abo yagiraga inama. Inshuro nyinshi, Yesu yagiriye intumwa ze inama ku birebana no kwicisha bugufi. Icyakora buri gihe yabikoraga mu bugwaneza kandi azubashye.—Mat. 18:​1-5.

    Icyo bitwigisha: No mu gihe bibaye ngombwa ko tugira umuntu inama inshuro nyinshi ku kintu kimwe, byarushaho kumugirira akamaro ari uko dukomeje kuyimugira mu bugwaneza kandi tukamuvugisha tumwubashye.

MU GIHE UMUNTU ADUSABYE KO TUMUGIRA INAMA

4-5. Mu gihe umuntu adusabye kumugira inama, ni ikihe kibazo dukwiriye kubanza kwibaza? Tanga urugero.

4 Iyo umuntu adusabye ko tumugira inama twumva tumeze dute? Dushobora kumva twishimye cyane kandi tukumva twahita tumugira inama ako kanya. Ariko twagombye kubanza tukibaza tuti: “Ese ni njyewe ukwiriye kumugira inama kuri iki kibazo?” Rimwe na rimwe ushobora gusanga uburyo bwiza bwo kumufasha, atari ukumugira inama, ahubwo ari ukumuyobora ku muntu ushoboye kumufasha ku kibazo afite.

5 Reka dufate urugero. Tuvuge ko umuntu w’incuti yawe arwaye indwara ikomeye. Akubwiye ko yakoze ubushakashatsi ku buryo butandukanye yakoresha yivuza, none agusabye ko wamuhitiramo uburyo bwiza. Nubwo ushobora kumva wahita umuhitiramo uburyo yakoresha, ujye wibuka ko utari muganga kandi ko utanahuguwe mu bijyanye n’uko iyo ndwara ivurwa. Icyo gihe, uburyo bwiza bwo gufasha incuti yawe, ni ukuyifasha kubona umuntu uzi kuvura iyo ndwara.

6. Kuki tutagomba kwihutira kugira umuntu inama?

6 Nubwo twaba twumva ko dushoboye kugira abandi inama ku kibazo runaka, byaba byiza tutihutiye gusubiza umuntu watugishije inama. Kubera iki? Mu Migani 15:28 hagira hati: “Umukiranutsi atekereza yitonze mbere yo gusubiza.” None se byagenda bite mu gihe dutekereza ko tuzi inama twatanga? Icyo gihe na bwo dushobora gutuza, tugakora ubushakashatsi, tugasenga kandi tugatekereza. Nitubigenza dutyo, tuzaba twizeye tudashidikanya ko inama tugiye gutanga ihuje n’uko Yehova abona ibintu kuri icyo kibazo. Reka dufate urugero rw’umuhanuzi Natani.

7. Urugero rw’umuhanuzi Natani rutwigisha iki?

7 Igihe Umwami Dawidi yavuganaga n’umuhanuzi Natani, yamubwiye ko yashakaga kubakira Yehova inzu. Natani yahise amugira inama yo kubikora. Icyakora, yagombaga gutegereza akabanza kubaza Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova atashakaga ko Dawidi aba ari we umwubakira inzu (1 Ngoma 17:​1-4). Urugero rw’ibyabaye kuri Natani, rutwereka ko mu gihe umuntu adusabye kumugira inama, turamutse ‘dutinze kuvuga,’ ari bwo twaba tugaragaje ubwenge.—Yak. 1:19.

8. Ni iyihe mpamvu yindi yagombye gutuma dutekereza twitonze mbere yo kugira abandi inama?

8 Reka turebe indi mpamvu yagombye gutuma tubanza kwitonda mbere yo kugira umuntu inama. Iyo tugiriye umuntu inama mbi bigatuma ahura n’ibibazo, mu rugero runaka natwe tuba twabigizemo uruhare. Ubwo rero, ni ngombwa ko dutekereza twitonze mbere yo kugira abandi inama.

MU GIHE TUGOMBA KUGIRA INAMA UMUNTU ATARI WE WABIDUSABYE

9. Mbere y’uko abasaza bagira umuntu inama, ni iki bagomba kubanza kumenya neza? (Abagalatiya 6:1)

9 Rimwe na rimwe, abasaza baba bagomba guhita bagira icyo bakora bakagira inama umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, wakoze ikintu “kidakwiriye.” (Soma mu Bagalatiya 6:1.) Birashoboka ko umuntu yafata umwanzuro mubi ushobora kuzatuma akora icyaha gikomeye. Abasaza baba bifuza gufasha uwo muntu kugira ngo agume mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka (Yak. 5:​19, 20). Icyakora, kugira ngo inama bamugira zimugirire akamaro, bagomba kubanza kumenya niba koko yakoze ikintu kidakwiriye. Bazi ko kuba umuntu yafashe umwanzuro utandukanye n’uwabo, bidasobanuye ko aba yakoze ibintu bidashimisha Yehova (Rom. 14:​1-4). Ariko se mu gihe abasaza babonye umuntu yakoze ibintu bishobora gutuma adakomeza kuba incuti ya Yehova, bamugira inama bate?

10-12. Mu gihe abasaza bagiye kugira inama umuntu atayisabye, ni iki bagomba gukora? Tanga urugero. (Reba n’amafoto.)

10 Iyo abasaza bagiye kugira inama umuntu atayibasabye, ntibiborohera. Kubera iki? Intumwa Pawulo yavuze ko umuntu ashobora gukora ikintu kidakwiriye niyo yaba ataramenya ko yatangiye kugikora. Ubwo rero, mbere y’uko abasaza bamugira inama, hari ibintu baba bagomba kubanza gukora kugira ngo ayakire neza.

11 Kugira inama umuntu utayisabye twabigereranya no gutera imyaka mu butaka bwumagaye. Mbere y’uko umuhinzi atangira gutera imyaka, abanza gutegura ubutaka. Ibyo bituma ubutaka bworoha, akaba yateramo imbuto. Iyo ibyo birangiye ateramo imbuto hanyuma akuhira kugira ngo ikure. Ibintu nk’ibyo ni byo umusaza aba agomba kubanza gukora kugira ngo abone kugira inama umuntu utayisabye. Urugero, iyo igihe gikwiriye cyo kumugira inama kigeze, amwizeza ko amwitaho, ko amukunda kandi ko hari ikintu cy’ingenzi yifuza ko baganiraho. Iyo abantu basanzwe bazi ko umuntu uri kubagira inama ari umuntu mwiza kandi ukunda abandi, kwemera inama abagiriye biraborohera.

12 Ubwo rero mu gihe umusaza ari kumugira inama, akomeza kumufasha kugira ngo aze kuyemera mu buryo bworoshye. Abigenza ate? Amwibutsa ko buri wese akora amakosa kandi ko rimwe na rimwe buri wese akenera kugirwa inama (Rom. 3:23). Umusaza akoresha ijwi rituje kandi amwubashye cyane, maze akifashisha Ibyanditswe, akamwereka adaciye ku ruhande ko yakoze ikintu kidakwiriye. Iyo uwo muvandimwe amenye ko yakoze ikosa, uwo musaza amusobanurira neza icyo akwiriye gukora kugira ngo yikosore. Ni nkaho uwo musaza aba “ateye imbuto” mu butaka bwatunganyijwe. Hanyuma, amushimira abivanye ku mutima kandi bagasengera hamwe. Icyo gihe ni nkaho uwo musaza aba “yuhiye” imbuto yateye.—Yak. 5:15.

Amafoto agaragaza ukuntu ibintu umusaza akora kugira ngo agire inama umuvandimwe bigereranywa n’ibyo umuhinzi akora kugira ngo atere imbuto mu butaka bukomeye. 1. Gutegura ubutaka: Umuhinzi ari guhinga ubutaka; umusaza ari kuvugisha muvandimwe amwishimiye. 2. Gutera imbuto: Umuhinzi ari gutera imbuto mu butaka yahinze; umusaza ari gukoresha Bibiliya kugira ngo afashe umuvandimwe gutekereza. 3. Kuhira: Umuhinzi ari kuhira imbuto; umusaza ari gusengera hamwe n’umuvandimwe.

Kugira ngo abasaza bagire inama umuntu utayisabye, bisaba ko bagaragaza urukundo n’ubuhanga (Reba paragarafu ya 10-12)


13. Abasaza bakora iki ngo bamenye neza ko uwo bagira inama yayisobanukiwe?

13 Hari igihe umuntu atanga inama ariko uwo ayigiriye ntayisobanukirwe neza. None se ni iki abasaza bakora kugira ngo bamenye ko inama batanze zumvikanye neza? Bashobora kubaza umuntu ibibazo babigiranye ubwenge kandi bamwubashye ku ngingo bamugiriyeho inama (Umubw. 12:11). Ibisubizo azatanga bizabafasha kumenya niba yasobanukiwe neza inama bamugiriye.

KUGIRA ABANDI INAMA MU GIHE GIKWIRIYE NO MU BURYO BWIZA

14. Kuki tutagomba kugira abandi inama twarakaye?

14 Twese ntidutunganye. Ni yo mpamvu hari igihe tuvuga cyangwa tugakora ibintu bikababaza abandi (Kolo. 3:13). Bibiliya inavuga ko hari igihe umuntu ashobora kuvuga cyangwa agakora ikintu kikaturakaza (Efe. 4:26). Icyakora tugomba kwirinda kugira inama abandi twarakaye. Kubera iki? Ni ukubera ko “umuntu ufite umujinya adakora ibyo Imana ibona ko bikiranuka” (Yak. 1:20). Iyo tugiriye inama abandi twarakaye bishobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Ibi ntibishatse kuvuga ko tudakwiriye kubwira uwaturakaje uko twiyumva n’icyo dutekereza ku byo yakoze. Ariko twagirana na we ibiganiro byiza, ari uko dutegereje tukabanza gutuza. Reka turebe amasomo twavana kuri Elihu wagiriye Yobu inama nziza.

15. Ni irihe somo tuvana kuri Elihu? (Reba n’ifoto.)

15 Elihu yamaze iminsi ateze amatwi Yobu wari urimo yisobanura ku birego abigiraga nk’abamuhumuriza bamushinjaga. Yumvise agiriye impuhwe Yobu. Ariko nanone yarakajwe cyane n’uko Yobu yavuze ibintu bitari byo kuri Yehova kandi akigira umukiranutsi. Icyakora Elihu yakomeje gutuza, maze igihe cye cyo kuvuga kigeze, agira inama Yobu mu ijwi rituje kandi amwubashye cyane (Yobu 32:2; 33:​1-7). Uko Elihu yitwaye bitwigisha iri somo ry’ingenzi: Biba byiza iyo tugiriye inama abandi mu gihe gikwiriye no mu buryo bwiza. Ibyo bisobanura ko tubagira inama tububashye kandi tubigiranye urukundo.—Umubw. 3:​1, 7.

Elihu ateze amatwi Yobu akagerageza kwishyira mu mwanya we, umubiri we wuzuye ibisebe.

Nubwo Elihu yabanje kurakazwa n’ibyo Yobu yari yavuze, yarategereje arabanza aratuza kandi amugira inama amwubashye (Reba paragarafu ya 15)


KOMEZA KUGIRA ABANDI INAMA KANDI NAWE WEMERE IZO BAKUGIRA

16. Ibivugwa muri Zaburi ya 32:​8, bitwigisha iki?

16 Umurongo iki gice gishingiyeho uvuga ko ‘Yehova azatugira inama kandi ijisho rye rikatugumaho.’ (Soma muri Zaburi ya 32:8.) Ibi bigaragaza ko azakomeza kudufasha. Azatugira inama adufashe no kuzikurikiza. Urwo ni urugero rwiza natwe dukwiriye kwigana. Mu gihe duhawe inshingano yo kugira abandi inama, tujye twigana Yehova dukomeze kubatera inkunga kandi tubafashe gufata imyanzuro myiza.

17. Abasaza bagira abandi inama zisobanutse neza kandi zishingiye kuri Bibiliya, baba bagaragaje ko bameze bate? Sobanura. (Yesaya 32:​1, 2)

17 Muri iki gihe ni bwo dukeneye kugira abandi inama no kuzigirwa kurusha ikindi gihe cyose (2 Tim. 3:1). Abasaza bagira abandi inama zisobanutse neza kandi zishingiye kuri Bibiliya, baba bameze nk’“imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi.” (Soma muri Yesaya 32:​1, 2.) Twishimira incuti zidatinya kutugira inama dukeneye. Amagambo zitubwira twayagereranya n’impano y’agaciro kenshi. Aba ameze nka “pome za zahabu, ziri ku kintu gicuzwe mu ifeza” (Imig. 25:11). Nimureke twese dukomeze kwitoza uko twagira abandi inama nziza n’uko twakwemera izo batugiriye.

NI IKI TWAGOMBYE KWIBUKA MU GIHE . . .

  • hari udusabye ko tumugira inama?

  • dusabwe kugira umuntu inama atayisabye?

  • turakaye?

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze