ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/15 p. 3
  • Ibikoresho bidufasha mu murimo wo kwigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibikoresho bidufasha mu murimo wo kwigisha
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Ibisa na byo
  • Jya wigisha ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Jya ubwiriza ‘abantu b’ingeri zose’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ukoresha ibikoresho by’ubushakashatsi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
km 7/15 p. 3

Ibikoresho bidufasha mu murimo wo kwigisha

1. Kuki twavuga ko ababwirizabutumwa b’Abakristo bameze nk’abanyabukorikori?

1 Abanyabukorikori bifashisha ibikoresho bitandukanye. Nubwo hari ibikoresho bikoreshwa rimwe na rimwe mu mirimo yihariye, hari ibindi bikoresho by’ibanze bikoreshwa cyane. Abanyabukorikori b’abahanga buri gihe baba bafite ibyo bikoresho by’ibanze, kandi ibyo ni byo baba bazi gukoresha cyane kurusha ibindi. Bibiliya itera buri Mukristo wese inkunga yo kugira umwete mu murimo no kuba “umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe” (2 Tim 2:15). Ni ikihe gikoresho cy’ingenzi mu bikoresho byose dufite? Ni Ijambo ry’Imana, akaba ari cyo gikoresho cy’ibanze dukoresha ‘duhindura abantu abigishwa’ (Mat 28:19, 20). Bityo rero, tugomba kwihatira kugira ubuhanga bwo ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri.’ Ariko kandi, hari ibindi bikoresho twifashisha buri gihe twigisha abantu ukuri, Abakristo bose bagombye kwitoza gukoresha babigiranye ubuhanga.—Imig 22:29.

2. Ni ibihe bikoresho by’ibanze twifashisha twigisha?

2 Ibikoresho by’ibanze bidufasha mu murimo wo kwigisha: Uretse Bibiliya, ni ibihe bikoresho bindi twagombye gukoresha? Igikoresho cy’ibanze kidufasha kwigisha inyigisho zo muri Bibiliya, ni igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Iyo turangije kwigana n’umuntu icyo gitabo, dukurikizaho igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana” tukamwigisha uko yakurikiza amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwe bwa buri munsi. Ku bw’ibyo, twagombye kuba abahanga mu gukoresha ibyo bitabo byombi. Mu bikoresho twifashisha twigisha abantu hakubiyemo n’udutabo tumwe na tumwe. Agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana ni kamwe mu bikoresho by’ingenzi dukoresha dutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Niba mu ifasi yacu harimo abantu batazi gusoma neza cyangwa hakaba harimo abantu bavuga indimi tudafitiye ibitabo cyangwa hakaba haboneka bike, icyo gihe dushobora gukoresha agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Igikoresho cy’ibanze dukoresha dufasha abigishwa kumenya umuryango wa Yehova ni agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe? Nanone twagombye kwitoza gukoresha neza videwo ivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?, ivuga ngo Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki? n’ivuga ngo Ese Imana ifite izina?, kuko zadufasha guhindura abantu abigishwa.

3. Ingingo zizajya zisohoka mu Murimo Wacu w’Ubwami zizadufasha gukora iki?

3 Hari ingingo zizajya zisohoka mu Murimo Wacu w’Ubwami zizadufasha kugira ubuhanga bwo gukoresha ibitabo by’ibanze twifashisha twigisha. Nitwihatira kumenya gukoresha neza ibyo bikoresho, tuzaba twumvira inama yahumetswe igira iti “ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha. Ukomere kuri ibyo bintu, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva.”—1 Tim 4:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze