ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/12 p. 2
  • Jya ubwiriza ‘abantu b’ingeri zose’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ubwiriza ‘abantu b’ingeri zose’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Udutabo—Ni Ibikoresho by’Agaciro by’Umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • “Jya utanga igazeti cyangwa agatabo ka kera gashobora gutuma umuntu arushaho gushimishwa”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Bagenzi Bacu Bakeneye Kumva Ubutumwa Bwiza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Jya ufasha abantu gutega Imana amatwi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 1/12 p. 2

Jya ubwiriza ‘abantu b’ingeri zose’

1. Ni mu buhe buryo ababwirizabutumwa b’abahanga bagereranywa n’abanyabukorikori b’abahanga?

1 Umunyabukorikori w’umuhanga agira ibikoresho byinshi kandi aba azi igihe yakoresha buri gikoresho n’uko yagikoresha. Mu buryo nk’ubwo, natwe ababwirizabutumwa dufite ibikoresho byinshi bidufasha gukora neza umurimo wacu. Urugero, hacapwe udutabo tugira icyo tuvuga ku bintu bitandukanye, tudufasha kubwiriza ‘abantu b’ingeri zose’ (1 Kor 9:22). Umugereka uri hamwe n’uyu Murimo Wacu w’Ubwami ugaragaza tumwe muri utwo dutabo, ukavuga abo tugenewe n’uko twatangwa.

2. Ni ryari twatanga udutabo mu murimo wo kubwiriza?

2 Ni ryari watanga utwo dutabo? Umunyabukorikori akoresha igikoresho igihe cyose abona ko kiri bumugirire akamaro. Mu buryo nk’ubwo, ntitugomba gutanga agatabo mu kwezi kazatangwamo gusa, ahubwo tugomba kugatanga igihe cyose tubona ko kari bugirire akamaro uwo tugahaye. Urugero, niba turi mu kwezi gutangwamo igitabo Icyo Bibiliya yigisha, tugahura n’umuntu utari Umukristo kandi udashishikazwa cyane na Bibiliya, byaba byiza dutanze agatabo gahuje n’imimerere uwo muntu arimo hanyuma yamara gushimishwa tukamuha igitabo Icyo Bibiliya yigisha.

3. Kuki twagombye kugira ubuhanga bwo gukoresha neza ibikoresho twifashisha mu murimo wo kubwiriza?

3 Ibyanditswe bishimagiza abantu b’abahanga mu byo bakora (Imig 22:29). Muri iki gihe, nta murimo w’ingenzi waruta “umurimo wera wo gutangaza ubutumwa bwiza” (Rom 15:16). Nitwihatira kugira ubuhanga bwo gukoresha neza ibikoresho dufite, tuzaba ‘abakozi bemewe badakwiriye kugira ipfunwe.’—2 Tim 2:15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze