“Jya utanga igazeti cyangwa agatabo ka kera gashobora gutuma umuntu arushaho gushimishwa”
Mu mezi dutangamo igitabo Icyo Bibiliya yigisha kandi tugatangiza icyigisho cya Bibiliya umuntu dusuye ku ncuro ya mbere, hari igihe dusanga uwo muntu afite icyo gitabo ariko ntiyemere kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Icyo gihe, duterwa inkunga yo ‘kumuha igazeti cyangwa agatabo ka kera karimo ingingo ishobora gutuma ashimishwa.’ Kuki?
Udutabo n’amagazeti bya kera biba birimo ingingo nyinshi zishishikaje. Muri utwo dutabo cyangwa amagazeti, hashobora kuba harimo ingingo yagera nyir’inzu ku mutima. Ku bw’ibyo, igihe ushyira ibitabo n’amagazeti mu isakoshi ujyana kubwiriza, ujye ushyiramo n’udutabo n’amagazeti bya kera. Niba nta magazeti ya kera ufite, hari igihe ushobora kuyabona mu itorero. Niba nyir’inzu asanzwe afite igitabo Icyo Bibiliya yigisha ariko ntiyemere kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, ushobora kumwereka amwe mu magazeti cyangwa udutabo twa kera ufite maze ukamusaba gufata akamushimishije. Hanyuma, ujye ushyiraho gahunda yo kugaruka kumusura kugira ngo umufashe kurushaho gushimishwa. Wenda amaherezo azemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.