ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/12 pp. 2-3
  • Jya ufasha abantu gutega Imana amatwi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ufasha abantu gutega Imana amatwi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Uko twakoresha agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Udutabo—Ni Ibikoresho by’Agaciro by’Umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 7/12 pp. 2-3

Jya ufasha abantu gutega Imana amatwi

1. Ni akahe gatabo kasohotse mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana nibuze,” kandi kuki ako gatabo ari igikoresho cy’ingirakamaro?

1 Mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana nibuze,” hasohotse agatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo “Tega Imana amatwi uzabeho iteka.” Ako gatabo kasohotse mu ndimi 431.

2. Ni ba nde ako gatabo kazagirira akamaro?

2 Ni ba nde ako gatabo kazagirira akamaro mu buryo bwihariye? Reka dusuzume imimerere ikurikira ikunze kubaho mu isi:

• Umubwiriza uganira n’umuntu asuye ku ncuro ya mbere, cyangwa se uwo asubiye gusura maze agatahura ko uwo muntu atazi gusoma na mba cyangwa ko atabizi neza.

• Umubwiriza ukoresha ururimi rw’amarenga yigisha umuntu utumva neza wo mu ifasi abwirizamo.

• Umubyeyi ushaka kwigisha ukuri umwana we utaramenya gusoma.

3. Agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka gateye gate?

3 Agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka karimo amashusho meza cyane. Kagenewe gukoreshwa n’umubwiriza uyoborera icyigisho abantu batazi gusoma neza cyangwa abiga gusoma. Buri somo riba riri ku mapaji abiri. Aho buri somo ritangirira, ahagana hejuru ibumoso haba hari ikibazo gisubizwa kuri ayo mapaji yombi. Muri buri somo haba hari amashusho aherekejwe n’ibisobanuro byayo n’imirongo y’Ibyanditswe. Ku mapaji menshi, ahagana hasi hari agasanduku karimo ingingo z’inyongera n’imirongo y’Ibyanditswe mushobora kuganiraho bitewe n’ubushobozi bw’umwigishwa.

4. Ni ryari twatanga ako gatabo, kandi se twagatanga dute?

4 Uko wagakoresha: Ushobora kugatanga ubwiriza ku nzu n’inzu igihe cyose ubonye byagira akamaro, niyo kaba katari mu dutabo dutangwa muri uko kwezi. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko ako gatabo katangwa.”) Nanone ushobora kugatanga usubiye gusura umuntu ushimishijwe, ukaba wamubwira gusa ko hari ikintu ushaka kumwereka maze ukakamuha.

5. Tuzayobora dute icyigisho cya Bibiliya twifashishije ako gatabo?

5 Kubera ko muri ako gatabo nta bibazo birimo, ntikazajya kigwa mu bibazo n’ibisubizo nk’uko bigenda ku gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Mu mico yose, usanga abantu bashimishwa no gutega amatwi inkuru z’ibyabaye. Ku bw’ibyo rero, ujye wifashisha amashusho arimo kugira ngo uvuge inkuru z’ibyabaye zahumetswe ziboneka muri Bibiliya. Jya usobanura ibigaragara kuri ayo mashusho kandi ubikore ususurutse. Jya ubaza umwigishwa ibyo abona n’icyo abitekerezaho. Jya usoma imirongo y’Ibyanditswe iri ahagana hasi ku ipaji kandi umufashe gutekereza ku cyo isobanura. Jya umubaza ibibazo kugira ngo utume yifatanya mu kiganiro kandi umenye niba asobanukiwe ibyo yiga.

6. Twafasha dute umwigishwa kugira amajyambere?

6 Jya ufasha umwigishwa kugira amajyambere: Birashoboka ko ikiganiro ugirana n’umwigishwa gishobora gutuma yifuza kumenya gusoma kugira ngo na we ubwe arusheho kumenya Yehova (Mat 5:3; Yoh 17:3). Birumvikana ko muzarangiza kwiga ako gatabo atarageza igihe cyo kubatizwa. Icyo gihe mugomba kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa ikindi gitabo gikwiriye cyatuma arushaho gusobanukirwa Bibiliya.

7. Kuki ushimishwa n’icyo gikoresho gishya twifashisha mu murimo wo kubwiriza?

7 Abantu bifuza kubaho iteka bagomba gutega amatwi Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi (Yes 55:3). Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose” bamenya uko bamutega amatwi, hakubiyemo n’abatazi gusoma (1 Tim 2:3, 4). Dushimishwa cyane n’icyo gikoresho gishya dushobora kwifashisha twigisha abantu uko batega Imana amatwi.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Uko ako gatabo katangwa

Karambure maze wereke nyir’inzu ibiri ku ipaji ya 2 n’iya 3, hanyuma uvuge uti “waba wifuza kuba mu isi imeze nk’iyi? [Reka asubize.] Ibyanditswe bisezeranya [cyangwa: iki gitabo cyera gisezeranya] ko vuba aha Imana izahindura isi ikaba nziza kandi abayituye bakagira amahoro, ntihagire ukena cyangwa ngo arware. Dore icyo twakora kugira ngo tuzabe muri iyo si. [Soma umurongo w’Ibyanditse wo muri Yesaya 55:3 uri ahagana hejuru ku ipaji ya 3.] Uyu murongo udusaba ‘gusanga’ Imana ‘tukayitega amatwi.’ Ariko se twatega Imana amatwi dute?” Rambura ku ipaji ya 4 n’iya 5 maze musuzumire hamwe igisubizo cy’icyo kibazo. Niba adafite igihe gihagije, musigire ako gatabo maze muhane gahunda yo kugaruka kumusura mugasuzuma igisubizo cy’icyo kibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze