Jya ukoresha neza amagazeti ya kera
Amagazeti ya kera nta cyo yamarira umuntu aramutse aheze mu bubiko cyangwa twarayataye; ni yo mpamvu tugomba kuyatanga. Igazeti imwe rukumbi ishobora gutuma umuntu yishimira ukuri agatangira kwambaza izina rya Yehova (Rom 10:13, 14). Ibi bitekerezo bikurikira bishobora kudufasha kumenya uko twakoresha neza amagazeti ya kera.
Igihe ubwiriza mu ifasi itabwirizwamo kenshi ushobora kugenda usiga igazeti muri buri rugo utasanzemo abantu, ukayishyira aho abandi bantu batayibona.
Igihe ubwiriza mu ruhame, urugero nk’aho abagenzi bategera imodoka, ushobora kubabaza niba bakeneye igazeti yo gusoma, ukabereka amagazeti menshi ya kera maze ukareka bagahitamo ayo bashaka.
Igihe usuye ibigo byita ku bageze mu za bukuru, amavuriro cyangwa ahandi hantu nk’aho mu ifasi y’itorero ryanyu, ujye usiga amagazeti ya kera mu cyumba bategererezamo. Ubusanzwe ni byiza kubanza gusaba uruhushya umuyobozi w’aho hantu niba ahari. Nusanga hari andi magazeti, ntukahasige andi.
Igihe witegura gusubira gusura, ujye ureba ingingo zishobora gushishikaza umuntu wese uri busure. Ese afite umuryango? Yaba akunda gutembera se? Ese akunda ubusitani? Jya ureba muri ayo magazeti niba harimo ingingo yakwishimira gusoma maze uyimushyire igihe usubiye kumusura.
Niba waragiye ku nzu n’inzu ukabona umuntu ushimishijwe kandi ukaba umaze kumusura incuro nyinshi, uzamwereke amwe mu magazeti ya kera ashobora kuba adafite.