“Aya magambo . . . ajye ahora ku mutima wawe”
Ababyeyi bameze nk’abungeri. Bagomba kwita ku bana babo kuko bashobora gutana maze bakibasirwa n’ibintu bibi mu buryo bworoshye (Imig 27:23). Ababyeyi basohoza iyo nshingano bate? Bagomba gufata igihe bakaganira n’abana babo kugira ngo bamenye ikibari ku mutima (Imig 20:5). Hanyuma baba bagomba kubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro kugira ngo ukwizera kw’abana babo gukomere (1 Kor 3:10-15). Videwo ifite umutwe uvuga ngo “Aya magambo ajye ahora ku mutima wawe,” igaragaza akamaro ko kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango. Muzayirebere hamwe mu muryango hanyuma muganire kuri ibi bibazo bikurikira:
(1) Ni iki cyatumye umuryango wa Tomasi udakomeza kwita ku bintu by’umwuka? (2) Kuki ibyo Tomasi yakoze kugira ngo bongere kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango nta cyo byagezeho? (3) Ni ubuhe buryo buvugwa mu Byanditswe ababyeyi bakoresha kugira ngo barere abana babo neza (Guteg 6:6, 7)? (4) Ni iki cyafasha umuryango kurushaho gushyikirana? (5) Ni iki abana baba bashaka ko ababyeyi babakorera? (6) Ni mu buhe buryo Maritini n’umugore we bafashije umuryango wa Tomasi (Imig 27:17)? (7) Ni iki umutware w’umuryango yajya abanza gukora, kugira ngo gahunda y’iby’umwuka mu muryango igende neza? (8) Ni iki Tomasi yakoze kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza mu muryango? (9) Kuki kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango ari ingenzi (Efe 6:4)? (10) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’ingirakamaro byafasha muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango? (11) Ni mu buhe buryo Tomasi yafashije Marikusi yitonze ariko kandi atajenjetse, kumva akamaro ko gukora icyiza (Yer 17:9)? (12) Tomasi n’umugore we bafashije bate Rebeka gufata umwanzuro mwiza ku birebana n’imishyikirano yari afitanye na Justin (Mar 12:30; 2 Tim 2:22)? (13) Tomasi n’umugore we bagaragaje bate ukwizera igihe bagiraga ibyo bahindura mu mibereho yabo (Mat 6:33)? (14) Iyi videwo igaragaza ite ko abatware b’imiryango bakwiriye kwita ku byo abagize imiryango yabo bakeneye mu buryo bw’umwuka (1 Tim 5:8)? (15) Niba uri umutware w’umuryango, ni iki wiyemeje?
IBIREBA ABATWARE B’IMIRYANGO: Iyi darame ihuje n’igihe tugezemo, yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2011. Ese icyo gihe waba warabonye hari ibyo wanonosora muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango? Ubu se bwo byifashe bite? Niba mubona hari ikindi mwahindura, byaba byiza mugikoze kandi mukabishyira mu isengesho kuko ari byo bizagirira akamaro kenshi umuryango wanyu.—Efe 5:15-17.