UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 34-37
Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza
“Ntukagirire ishyari abakora ibyo gukiranirwa”
Ntukemere ko ibyo abantu babi bageraho bikurangaza ngo bikubuze gukorera Yehova. Jya ukomeza gutekereza ku mishyikirano ufitanye n’Imana kandi wibande ku ntego ufite
“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”
Jya wiringira ko Yehova azagufasha kwihangana mu gihe uhangayitse cyangwa wihebye. Azagufasha ukomeze kuba indahemuka
Jya uhora uhugiye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana
“Jya wishimira Yehova”
Jya ugena igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana no gutekereza ku byo usoma kugira ngo bigufashe kumenya Yehova neza kurushaho
“Iragize Yehova mu nzira yawe”
Jya wizera ko Yehova azagufasha guhangana n’ibibazo byawe byose
Jya ukomeza kurangwa n’ingeso nziza mu gihe bakurwanya, bagutoteza cyangwa bagufata uko utari
“Ujye ucecekera imbere ya Yehova, umutegereze ubyifuza cyane”
Irinde gukora ibintu utatekerejeho bishobora kukubuza ibyishimo n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka
“Abicisha bugufi bo bazaragwa isi”
Jya wicisha bugufi utegereze igihe Yehova azavaniraho akarengane uhura na ko
Jya ufasha bagenzi bawe muhuje ukwizera, ukomeze abihebye, ubibutsa isezerano ry’uko Imana izaduha isi nshya, kandi ko iri hafi cyane
Ubwami buyobowe na Mesiya buzazana imigisha itarondoreka