UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 87-91
Guma mu bwihisho bw’Isumbabyose
Iyo turi mu “bwihisho” bwa Yehova tugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka
Tugomba kwiyegurira Yehova kandi tukabatizwa kugira ngo tugume mu bwihisho bwa Yehova
Abantu batiringira Imana ntibazi ubwo bwihisho
Abari mu bwihisho bwa Yehova birinda umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyababuza gukomeza kwizera Imana no kuyikunda
“Umutezi w’inyoni” agerageza kudufatira mu mutego
Inyoni zigira amakenga kandi ntibyoroshye kuzifatira mu mutego
Umutezi w’inyoni agenzura kamere y’inyoni abyitondeye kandi akiga amayeri yo kuzitega
Satani “umutezi w’inyoni,” na we agenzura abagaragu ba Yehova agamije kubatega imitego ishobora gutuma badakomeza kugirana ubucuti n’Imana
Imitego ine yica ikoreshwa na Satani:
Gutinya abantu
Gukunda ubutunzi
Imyidagaduro idakwiriye
Kutavuga rumwe