ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 3 p. 6
  • Uko Imana itumenyesha amasezerano yayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Imana itumenyesha amasezerano yayo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABANTU BOSE BASHOBORA KUMENYA IJAMBO RY’IMANA
  • Bibiliya ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • “Babaga bayobowe n’umwuka wera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese koko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana?’
    Nimukanguke!—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 3 p. 6
Umukoresha ubwira umunyamabanga we ibyo yandika.

Nk’uko umuyobozi akoresha umunyamabanga we akamwandikira ibaruwa, Imana na yo yakoresheje abantu b’inyangamugayo kugira ngo bandike Ijambo ryayo

Uko Imana itumenyesha amasezerano yayo

Kuva Imana yarema abantu, yagiye ibagezaho ubutumwa bwayo ikoresheje abamarayika n’abahanuzi. Nanone yandikishije ubwo butumwa hamwe n’amasezerano yayo. Imana idusezeranya ko tuzagira ibyishimo mu gihe kizaza. None se ayo masezerano aboneka he?

Ubutumwa Imana yaduhaye buboneka mu Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16). Imana yakoresheje ite abahanuzi kugira ngo bandike ubutumwa bwayo (2 Petero 1:21)? Imana yabashyizemo ibitekerezo byayo, hanyuma na bo barabyandika. Ibyo bimeze nk’ibiba muri iki gihe. Iyo umukoresha asabye umunyamabanga we kumwandikira ibaruwa, tuba tuzi neza ko ubutumwa burimo bwaturutse kuri uwo mukoresha. Ubwo rero, Ibyanditswe Byera byaturutse ku Mana, nubwo yakoresheje abantu ngo babyandike.

ABANTU BOSE BASHOBORA KUMENYA IJAMBO RY’IMANA

Ijambo ry’Imana ridufitiye akamaro cyane, ni yo mpamvu ishaka ko abantu bose barisoma kandi bakarisobanukirwa. Muri iki gihe ubwo ‘butumwa bwiza bw’iteka’ bushobora gusomwa n’abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose’ (Ibyahishuwe 14:6). Imana yafashije abantu guhindura Ijambo ryayo mu ndimi nyinshi, ku buryo muri iki gihe rishobora kuboneka mu ndimi zirenga 3.000, ryaba ryuzuye cyangwa ibice byaryo. Ibyanditswe Byera ni byo byahinduwe mu ndimi nyinshi kurusha ibindi bitabo byose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze