ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 3 p. 3
  • Ese koko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana?’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana?’
  • Nimukanguke!—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUBA BIBILIYA ‘YARAHUMETSWE’ BISOBANURA IKI?
  • “Babaga bayobowe n’umwuka wera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Uko Imana itumenyesha amasezerano yayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 3 p. 3
Umuyobozi abwira umwanditsi we ibyo yandika

INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO BIBILIYA YATURUTSE KU MANA?

Ese koko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana?’

ESE wemera ko Bibiliya yaturutse ku Mana? Cyangwa utekereza ko ari igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu?

Haracyari impaka kuri icyo kibazo ndetse no mu bantu bavuga ko ari Abakristo. Urugero, ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 muri Amerika, bwagaragaje ko hari abantu benshi bavuga ko ari Abakristo bemera ko “Bibiliya yavuye ku Mana.” Icyakora umuntu 1 kuri 5 babajijwe, yavuze ko Bibiliya ari igitabo cya kera kirimo imigani, amateka n’ibitekerezo byanditswe n’abantu. Ibyo bituma abantu bibaza niba koko Bibiliya ‘yarahumetswe’ n’Imana.—2 Timoteyo 3:16.

KUBA BIBILIYA ‘YARAHUMETSWE’ BISOBANURA IKI?

Bibiliya igizwe n’ibitabo bito 66, bikaba byaranditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka igera ku 1.600. Ariko se niba Bibiliya yaranditswe n’abantu, bishoboka bite ko yaba ‘yarahumetswe n’Imana?’ Muri make, kuba ‘yarahumetswe n’Imana’ bisobanura ko ibiyanditsemo byaturutse ku Mana. Bibiliya igira iti “abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Mu yandi magambo, Imana yakoresheje umwuka wera, igeza ubutumwa bwayo ku banditse Bibiliya. Ibyo byagereranywa n’umuyobozi ubwira umwanditsi we ibyo yandika mu ibaruwa. Iyo baruwa ntiba ari iy’umwanditsi, ahubwo iba ari iy’umuyobozi wamubwiye ibyo yandika.

Bamwe mu banditse Bibiliya bumvise ubutumwa buva ku Mana babubwiwe n’umumarayika. Abandi Imana yagiye ibubabwira mu iyerekwa. Hari n’abo Imana yagiye iha ubwo butumwa binyuze mu nzozi. Nubwo hari abo Imana yagiye ireka bakandika ubutumwa bwayo bakoresheje amagambo yabo, hari n’abo yibwiriye amagambo bagomba kwandika. Buri gihe abantu bandikaga ibyo Imana yababwiye, aho kwandika ibyo bashatse.

Twakwemezwa n’iki ko Imana ari yo yahumekeye abanditse Bibiliya? Reka turebe ibintu bitatu byemeza ko Bibiliya yaturutse ku Mana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze