ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fg isomo 3 ibibazo 1-4
  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?
  • Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ibisa na byo
  • Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Bibiliya Ikomoka Koko ku Mana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
fg isomo 3 ibibazo 1-4

ISOMO RYA 3

Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?

1. Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

Kopi zitandukanye za Bibiliya n’inyandiko zayo za kera

Ubutumwa bwiza buvuga ko abantu bazabaho iteka ku isi bwanditse muri Bibiliya (Zaburi 37:29). Bibiliya igizwe n’ibitabo bito 66. Imana yakoresheje abagabo b’indahemuka bagera kuri 40 kugira ngo babyandike. Ibitabo bitanu bibanza byanditswe na Mose, ubu hashize imyaka igera ku 3.500. Igitabo cya nyuma cyanditswe n’intumwa Yohana, ubu hashize imyaka irenga 1.900. Ese abo bantu bandikaga ibyo bakuye he? Imana ni yo yababwiraga ibyo bagomba kwandika ikoresheje umwuka wera (2 Samweli 23:2). Ibyo banditse ni ibitekerezo by’Imana; si ibyabo. Ubwo rero, Imana ni yo Mwanditsi wa Bibiliya.​—Soma muri 2 Timoteyo 3:16; 2 Petero 1:20, 21.

Reba videwo ivuga ngo: “Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?”

2. Ese twakwemezwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?

Ikitwemeza ko Bibiliya yakomotse ku Mana, ni uko ihanura neza neza iby’igihe kizaza nta kwibeshya; kandi ibyo nta muntu wabishobora (Yosuwa 23:14). Imana Ishoborabyose ni yo yonyine ishobora kumenya neza uko bizagendekera abantu mu gihe kizaza.​—Soma muri Yesaya 42:9; 46:10.

Tuba twiteze ko igitabo cyaturutse ku Mana kiba cyihariye; kandi koko kirihariye. Hamaze gutangwa Bibiliya zibarirwa muri za miriyari, mu ndimi amagana. Nubwo Bibiliya yanditswe kera, bimwe mu byo ivuga bihuje na siyansi. Nanone abanditsi bayo bagera kuri 40 ntibavuguruzanya.a Bibiliya yerekana mu buryo budashidikanywaho urukundo Imana yadukunze, kandi ifite ubushobozi bwo guhindura abantu bakarushaho kugira imico myiza. Ibyo byose bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana.​—Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.

Reba videwo ivuga ngo: “Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?”

3. Ni ibihe bintu bivugwa muri Bibiliya?

Amashusho ya Paradizo ya mbere, Paradizo izimira, Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Mose n’Amategeko 10, Yesu yigisha.

Bibiliya yibanda ku butumwa bwiza buvuga ibintu byiza Imana yuje urukundo izakorera abantu. Isobanura uko abantu ba mbere bitesheje ubuzima bwiza babagamo muri paradizo hano ku isi, ndetse ikavuga uko isi izongera guhinduka paradizo.​—Soma mu Byahishuwe 21:4, 5.

Nanone Ijambo ry’Imana rikubiyemo amategeko, amahame n’inama. Dusangamo n’inkuru zivuga ibyo Imana yagiye ikorera abantu, kandi bidufasha kumenya imico yayo. Ku bw’ibyo, Bibiliya ishobora kugufasha kumenya Imana kandi ikagusobanurira uko waba incuti yayo.​—Soma muri Zaburi 19:7, 11; Yakobo 2:23; 4:8.

4. Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?

Aka gatabo kazagufasha gusobanukirwa Bibiliya wifashishije uburyo Yesu yakoreshaga. Yesu yifashishaga imirongo itandukanye yo muri Bibiliya, yarangiza ‘agasobanura neza Ibyanditswe.’​—Soma muri Luka 24:27, 45.

Kumenya ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana, nta ko bisa! Ariko hari bamwe batabwishimira, ndetse hari n’ababwanga. Icyakora ibyo ntibizaguce intege. Kuko kumenya Imana ari byo bizaguhesha ubuzima bw’iteka.​—Soma muri Yohana 17:3.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 2 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?

a Reba agatabo Un livre pour tous.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze