ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/1 pp. 16-17
  • Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ubutumwa bwiza ni iki?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Imana ni nde?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Urwandiko twohererejwe n’Imana idukunda
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/1 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?

Imana ifitiye abantu ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza. Itugezaho ubwo butumwa ikoresheje Bibiliya. Bibiliya ni nk’ibaruwa Data wo mu ijuru wuje urukundo yatwandikiye.—Soma muri Yeremiya 29:11.

2. Ubwo butumwa bwiza ni ubuhe?

Abantu bakeneye ubutegetsi bwiza. Nta mutegetsi n’umwe w’umuntu wigeze akuriraho abantu urugomo, akarengane, indwara cyangwa urupfu. Ariko hari ubutumwa bwiza buvuga ko Imana izazanira abantu ubutegetsi bwiza. Ubwo butegetsi buzakuraho ibintu byose bituma abantu bababara.—Soma muri Daniyeli 2:44.

3. Kuki kwigishwa n’Imana ari ngombwa?

Vuba aha, Imana izavana ku isi abantu bateza imibabaro. Hagati aho, Imana irimo irigisha abantu babarirwa muri za miriyoni bicisha bugufi uko bagira imibereho myiza, ishingiye ku rukundo. Abantu biga Ijambo ry’Imana baragenda bamenya uko bahangana n’ibibazo bahura na byo, uko babona ibyishimo nyakuri n’icyo bakora kugira ngo bashimishe Imana.—Soma muri Zefaniya 2:3.

4. Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

Bibiliya igizwe n’ibitabo bito 66, byanditswe n’abantu bagera kuri 40. Ibitabo bitanu bya mbere byanditswe na Mose, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500. Igitabo cya nyuma cyanditswe n’intumwa Yohana, ubu hakaba hashize imyaka irenga 1.900. Icyakora, abanditse Bibiliya banditse ibitekerezo by’Imana; si ibyabo. Ku bw’ibyo, Imana ni yo Mwanditsi wa Bibiliya.—Soma muri 2 Timoteyo 3:16; 2 Petero 1:21.

Ikitwemeza ko Bibiliya yakomotse ku Mana, ni uko ihanura iby’igihe kizaza nta kwibeshya, ndetse no mu tuntu duto duto; kandi ibyo nta muntu wabishobora (Yesaya 46:9, 10). Nanone kandi, Bibiliya igaragaza neza imico y’Imana. Ifite imbaraga zo guhindura abantu bakagira imibereho myiza. Ibyo byose bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana.—Soma muri Yosuwa 23:14; 1 Abatesalonike 2:13.

5. Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?

Yesu yari azwiho kuba umwigisha w’Ijambo ry’Imana. Nubwo abenshi mu bo yigishaga bari basanzwe bazi ibikubiye muri Bibiliya, bari bakeneye uwabafasha kuyisobanukirwa. Kugira ngo Yesu abafashe, yababwiraga imirongo yo muri Bibiliya, yarangiza ‘akabasobanurira neza Ibyanditswe.’ Iyi ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Jya wiga Ijambo ry’Imana,” izajya ikoresha ubwo buryo kugira ngo igufashe.—Soma muri Luka 24:27, 45.

Kwigishwa n’Imana kugira ngo tumenye intego y’ubuzima nta ko bisa! Ariko hari abantu bashobora kudashimishwa n’uko urimo usoma Bibiliya. Icyakora ibyo ntibikaguce intege, kuko kumenya Imana ari byo bizaguhesha ubuzima bw’iteka.—Soma muri Matayo 5:10-12; Yohana 17:3.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 2 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze