ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fg isomo 1 ibibazo 1-3
  • Ubutumwa bwiza ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutumwa bwiza ni iki?
  • Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ibisa na byo
  • Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
fg isomo 1 ibibazo 1-3

ISOMO RYA 1

Ubutumwa bwiza ni iki?

1. Ni ubuhe butumwa buturuka ku Mana?

Abantu bishimira ubuzima ku isi

Imana ishaka ko abantu bose bishimira kuba ku isi. Yaremye isi n’ibiyiriho byose kubera ko ikunda abantu. Vuba aha, izagira icyo ikora kugira ngo abantu bo ku isi hose bamererwe neza. Imana izakuraho ibintu byose bituma abantu bababara.—Soma muri Yeremiya 29:11.

Nta butegetsi bwashoboye kuvanaho burundu urugomo, akarengane, indwara cyangwa urupfu. Ariko hari ubutumwa bwiza buvuga ko vuba aha Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ikabusimbuza ubutegetsi bwayo. Abayoboke babwo bazagira amahoro n’amagara mazima.—Soma muri Yesaya 25:8; 33:24; Daniyeli 2:44.

2. Kuki gutangaza ubutumwa bwiza byihutirwa?

Imana nimara kuvanaho abantu babi ku isi, imibabaro ntizongera kubaho (Zefaniya 2:3). Ibyo bizaba ryari? Ibintu bibaho muri iki gihe bikura abantu umutima, Ijambo ry’Imana ryari ryarabihanuye. Ibyo bintu bigaragaza ko Imana iri hafi kugira icyo ikora.​—Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.

3. Turasabwa gukora iki?

Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana Bibiliya, kugira ngo tuyimenye. Ni nk’ibaruwa twandikiwe n’umubyeyi udukunda. Itubwira uko twagira ubuzima bwiza muri iki gihe, ndetse n’uko twazabaho iteka ku isi mu gihe kizaza. Birashoboka ko hari bamwe batazishimira ko watangiye kwiga Bibiliya. Ariko ntuzemere ko hagira ukubuza kugira ubumenyi buzaguhesha ubuzima bw’iteka.—Soma mu Migani 29:25; Ibyahishuwe 14:6, 7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze