UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 34-37
Hezekiya yaragororewe kubera ukwizera kwe
Umwami Senakeribu wa Ashuri yohereje Rabushake i Yerusalemu, gusaba abari batuye uwo mugi kwishyira mu maboko ye. Abashuri bakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo bace intege Abayahudi, batsindwe batarwanye.
Kudatabarwa n’ibindi bihugu. Egiputa nta cyo izakumarira.—Ye 36:6
Kubatera gushidikanya. Yehova ntazabarwanirira kuko yabanze.—Ye 36:7, 10
Kubatera ubwoba. Ntimuzatsinda ingabo z’Abashuri kuko zikomeye.—Ye 36:8, 9
Kubashuka. Kwishyira mu maboko y’Abashuri bizatuma mugira ubuzima bwiza.—Ye 36:16, 17
Hezekiya yagaragaje ko yizeraga Yehova cyane
Yakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo yitegure urugamba
Yasenze Yehova amusaba kubatabara, asaba n’abaturage kubigenza batyo
Ukwizera kwe kwatumye Yehova amugororera, maze yohereza umumarayika yica abasirikare b’Abashuri 185.000 mu ijoro rimwe