ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Mutarama p. 8
  • Jya wibuka gusenga usabira Abakristo batotezwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wibuka gusenga usabira Abakristo batotezwa
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Amakuru y’ukuri atuma tugira ukwizera gukomeye
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Mujye mwishima nimutotezwa
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Baratotezwa ariko barishimye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Baratotezwa, aliko barahirwa!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Mutarama p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKTRISTO

Jya wibuka gusenga usabira Abakristo batotezwa

Bibiliya yahanuye ko Satani yari kuzadutoteza agamije guhagarika umurimo wacu (Yh 15:20; Ibh 12:17). Twafasha dute Abakristo bagenzi bacu bo mu bindi bihugu batotezwa? Dushobora gusenga tubasabira. Bibiliya ivuga ko iyo “umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”—Yk 5:16.

Umuvandimwe uri mu mapingu, ajyanywe muri gereza; abavandimwe na bashiki bacu barimo basenga

Ni iki twashyira mu isengesho? Dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yafasha abavandimwe na bashiki bacu gushikama no kugira ubutwari (Ye 41:10-13). Nanone dushobora gusenga dusabira abategetsi, kugira ngo batureke tubwirize “mu mahoro dufite ituze.”—1Tm 2:1, 2.

Igihe Pawulo na Petero batotezwaga, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basenze babasabira kandi babavuze mu mazina (Ibk 12:5; Rm 15:30, 31). Nubwo twaba tutazi amazina y’abantu bose batotezwa, dushobora kuvuga amatorero yabo, ibihugu byabo, cyangwa uduce batuyemo.

Andika ibihugu birimo Abakristo batotezwa wifuza gusenga usabira

  • Inkuru za vuba z’Abahamya ba Yehova batotezwa, ziboneka ku rubuga rwa jw.org/rw. (jya ahanditse ngo AHABONEKA AMAKURU > IBIREBANA N’AMATEGEKO.)

  • Ingingo yo ku rubuga rwa jw.org/rw ivuga ngo “Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo (hakurikijwe ibihugu),” igaragaza umubare w’abantu bafunzwe muri buri gihugu. (jya ahanditse ngo AHABONEKA AMAKURU > IBIREBANA N’AMATEGEKO. Kanda ku gihugu umenye andi makuru, ubone n’ifayili ya PDF iriho amazina y’abafunzwe.)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze