UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 25-28
Gira ubutwari nka Yeremiya
Yeremiya yavuze ko Yerusalemu yari kuzarimbuka nka Shilo
Isanduku y’isezerano yagaragazaga ko Yehova ahari, yigeze kuba i Shilo
Yehova yemeye ko Abafilisitiya banyaga iyo sanduku, kandi ntiyigeze igarurwa i Shilo
Abatambyi, abahanuzi na rubanda rwose bakangishije Yeremiya ko bazamwica
Yeremiya yatawe muri yombi, bitewe n’uko yahanuriye ibibi Yerusalemu n’urusengero
Yeremiya ntiyigeze agamburura ngo ahunge
Yehova yarinze Yeremiya
Yeremiya yakomeje kugira ubutwari kandi Yehova ntiyigeze amutererana
Imana yatumye Ahikamu arinda Yeremiya
Yeremiya yamaze imyaka 40 abwiriza ubutumwa abantu batishimiraga, kandi yari ashyigikiwe na Yehova