ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Kanama p. 8
  • Nzongera kuba umupayiniya w’umufasha ryari?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nzongera kuba umupayiniya w’umufasha ryari?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Arishimye kandi arangwa n’icyizere nubwo ari umukene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Intego nziza dukwiriye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ubundi buryo bwo gusingiza Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Kanama p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Nzongera kuba umupayiniya w’umufasha ryari?

Ibyo Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa ry’urusengero, bigaragaza ko abagaragu ba Yehova bari kujya batanga impano ku bushake. Ni ibihe bitambo by’ishimwe buri wese ashobora gutanga?​—Hb 13:15, 16.

Kimwe mu bintu byiza umuntu yakora ni ukuba umupayiniya w’umufasha. Umwaka w’umurimo wa 2018, ufite amezi menshi afite impera z’ibyumweru eshanu. Ibyo bizafasha cyane cyane abafite akazi, bakaba babona umwanya wo kubwiriza mu mpera z’ibyumweru. Ikindi kandi, ababwiriza bashobora kuba abapayiniya bakabwiriza amasaha 30 cyangwa 50 muri Werurwe na Mata, no mu kwezi basuwe n’umugenzuzi usura amatorero.

None se wakora iki mu gihe udashobora kuba umupayiniya w’umufasha? Ushobora kunoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza cyangwa ukongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza. Imimerere twaba turimo yose, tuzakore uko dushoboye duhe Yehova ibyiza kurusha ibindi mu mwaka w’umurimo wa 2018, kubera ko tumukunda.​—Hs 14:2.

Sabina Hernández afite ikaramu mu kanwa, agiye gusinya fomu y’ubupayiniya bw’ubufasha

Wakora iki ngo ugire ishyaka nka Sabina Hernández?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO YEHOVA AMFASHA MURI BYOSE, MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni iki cyatumye Sabina akora byinshi mu murimo wa Yehova?

  • Ni iki wakwigira kuri Sabina?

  • Mu mwaka w’umurimo wa 2018 ni ayahe mezi wakoramo ubupayiniya bw’ubufasha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze