ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Gashyantare p. 4
  • “Jya wubaha so na nyoko”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Jya wubaha so na nyoko”
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • ‘Kubaha so na nyoko’ bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Jya Uha Abandi Icyubahiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Gashyantare p. 4

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Jya wubaha so na nyoko”

Igihe Yesu yari ku isi yagarutse ku itegeko rigira riti: “Wubahe so na nyoko” (Kv 20:12; Mt 15:4). Ibyo Yesu yabivuze ashize amanga kubera ko akiri muto ‘yakomeje kugandukira’ ababyeyi be (Lk 2:51). Yesu amaze kuba mukuru yasigiye nyina uwari kuzamwitaho, igihe yari kuba amaze gupfa.—Yh 19:26, 27.

Muri iki gihe na bwo, Abakristo bakiri bato bumvira ababyeyi babo, bakavugana na bo mu kinyabupfura kandi bakabubaha. Mu by’ukuri tugomba guhora twubaha ababyeyi. Tugomba gukomeza kububaha n’igihe bamaze gusaza, kuko tubigiraho byinshi (Img 23:22). Nanone tugaragaza ko tububaha, iyo tubitaho kandi tukabaha ibyo bakeneye (1Tm 5:8). Twaba turi bato cyangwa dukuze, tugomba gukomeza gushyikirana neza n’ababyeyi bacu kuko na byo bigaragaza ko tububaha.

MUREBE VIDEWO ISHUSHANYIJE IVUGA NGO NAGANIRA NTE N’ABABYEYI BANJYE?, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni iki gishobora gutuma kuganira n’ababyeyi bawe bikugora?

  • Wagaragaza ute ko wubaha ababyeyi bawe mu gihe ubavugisha?

    Umwana wandikira ababyeyi be, aganira n’ababyeyi be, akina umupira na se
  • Kuganira n’ababyeyi bacu bitugirira akahe kamaro (Img 15:22)?

    Ababyeyi bafasha umwana wabo kuzahanga n’ingorane zo mu gihe kizaza

    Kuganira n’ababyeyi bawe, bishobora gutuma ugira icyo wigezaho mu buzima

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze