ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Werurwe p. 6
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utoza abigishwa gutegura

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utoza abigishwa gutegura
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Fasha Abigishwa ba Bibiliya Kugira ngo [Bamenye] Gutegura Icyigisho Cyabo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 4
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Werurwe p. 6

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utoza abigishwa gutegura

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Iyo abigishwa ba Bibiliya bategura barushaho gusobanukirwa ibyo tubigisha kandi bakabyibuka. Ibyo bituma bagira amajyambere vuba. Na nyuma yo kubatizwa, bazaba bagomba gutegura amateraniro n’ibyo bazakoresha mu murimo wo kubwiriza kugira ngo ‘bakomeze kuba maso’ (Mt 25:13). Ubwo rero, nibagira gahunda nziza yo kwiyigisha, bizabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose. Twagombye gutoza abigishwa ba Bibiliya gutegura kuva tugitangira kubigisha.

UKO WABIGERAHO:

  • Umuvandimwe utegura uko azayobora umwigishwa wa Bibiliya azirikana uwo yigisha

    Jya ubabera urugero (Rm 2:21). Jya utegura buri gihe aho muri bwige kandi ubikore uzirikana umwigishwa (km 11/15 3). Jya umwereka ko nawe wateguye

  • Umuvandimwe wereka umwigishwa we uko yateguye

    Jya umushishikariza gutegura. Ikigisho nikimara guhama, uge umwumvisha ko kwiga Bibiliya bikubiyemo no gutegura kandi umwereke akamaro kabyo. Jya umwereka uko yabona igihe cyo gutegura. Hari ababwiriza batiza umwigishwa igitabo bateguriyemo mu gihe biga kugira ngo yibonere akamaro ko gutegura. Uge umushimira nategura

  • Jya umwigisha gutegura. Ababwiriza bamwe na bamwe iyo bagitangira kwigisha umuntu Bibiliya, bafata akanya bakamwigisha gutegura, aho kugira ngo uwo munsi bige

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze