IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri—Mukomeze kunga ubumwe
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasenze asaba ko abigishwa be ‘baba umwe rwose’ (Yh 17:23). Tugomba kugaragaza urukundo ‘rutabika inzika y’inabi rwagiriwe’ kugira ngo dukomeze kunga ubumwe.—1Kr 13:5.
UKO WABIGERAHO:
Jya wigana Yehova ubone ibyiza ku bandi
Jya ubabarira ubikuye ku mutima
Mu gihe wakemuye ikibazo wagiranye n’umuntu, ntukakigarukeho.—Img 17:9
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MUTABIKA INZIKA Y’INABI MWAGIRIWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Mu gice cya mbere k’iyi videwo, Helena yagaragaje ate ko ‘yabikaga inzika y’inabi yagiriwe’?
Mu gice cya kabiri Helena yakoze iki kugira ngo areke ibitekerezo bibi maze abone ibyiza ku bandi?
Uko Helena yitwaye byagiriye itorero akahe kamaro?
Ni nde tubabaza cyane iyo dukomeje kubika inzika?