ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w21 Gashyantare p. 25
  • Byatewe n’uko yabasekeye!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Byatewe n’uko yabasekeye!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ibisa na byo
  • Twagiye twibuka Umuremyi wacu uhereye mu buto bwacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ibyo twagezeho mu murimo wo kubwiriza mu ruhame
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri​—Mukomeze kunga ubumwe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Bakomeje kubwiriza mu gihe k’icyorezo
    Inkuru z’ibyabaye
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
w21 Gashyantare p. 25

Byatewe n’uko yabasekeye!

Helen ahagaze iruhande rw’akagare k’ibitabo aseka. Abakobwa babiri barahanyura.

HARI abakobwa babiri barimo batembera mu mugi wa Baguio muri Filipine. Babonye akagare Abahamya ba Yehova bashyiraho ibitabo ariko ntibakegera. Mushiki wacu witwa Helen wari uhagaze iruhande rw’ako kagare yarabasekeye. Abo bakobwa barakomeje ariko batangazwa cyane n’ukuntu Helen yabasekeye.

Nyuma yaho igihe bari mu modoka batashye, babonye icyapa kinini cya jw.org kimanitse ku Nzu y’Ubwami. Babonye inyuguti ziri kuri icyo cyapa zisa n’izo babonye kuri ka kagare k’ibitabo. Bavuye mu modoka bareba gahunda yari imanitse kuri iyo Nzu y’Ubwami kugira ngo bamenye igihe amateraniro abera.

Abo bakobwa babiri bashimishijwe no gusanga Helen ku Nzu y’Ubwami.

Nyuma yaho abo bakobwa bagiye mu materaniro. Ese igihe bageraga ku Nzu y’Ubwami bahasanze nde? Ni Helen. Bahise bamwibuka kubera ukuntu yari yabasekeye. Helen yaravuze ati: “Igihe nabonaga baza bansanga numvise ngize akoba. Naribajije nti: ‘Ese mama, hari ikintu kibi nabakoreye?’” Ariko abo bakobwa babwiye Helen ko bari bamubonye ku kagare.

Abo bakobwa bashimishijwe cyane n’amateraniro kandi bumva bisanzuye ku bantu bose. Igihe babonaga abandi bakora isuku ku Nzu y’Ubwami nyuma y’amateraniro, na bo bifuje kubafasha. Umwe muri abo bakobwa yagiye mu kindi gihugu ariko undi yatangiye kujya mu materaniro no kwiga Bibiliya. Byose byatewe n’iki? Byatewe n’uko yabasekeye!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze