IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibyo twagezeho mu murimo wo kubwiriza mu ruhame
Igice cya 5 k’igitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa kigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiye kubwiriza mu rusengero, kuko habonekaga abantu benshi (Ibk 5:19-21, 42). Muri iki gihe kubwiriza dukoresheje ameza n’utugare byateje imbere umurimo wacu.
EREKANA VIDEWO IVUGA NGO: “IBYO TWAGEZEHO MU MURIMO WO KUBWIRIZA MU RUHAME,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Kubwiriza dukoresheje ameza n’utugare byatangiye ryari?
Kuki kubwiriza dukoresheje akagare bishobora kuba ari byo byiza kurusha gukoresha ameza?
Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Mi Jung You?
Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Jacob Salomé bigaragaza akamaro ko kubwiriza ku kagare?
Ibyabaye kuri Annies n’umugabo we bitwigisha iki ku birebana no kubwiriza neza dukoresheje akagare?